
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasenze isengeaho asaba Imana gukoresha imbaraga zayo, ikageza ubwumvikane ku mpande zihanganye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo nk’uko byagenze muri Ethiopia na Sudani y’Epfo.
Iri sengesho yaritangiye i Vatican kuri uyu wamungu tariki 09.04.2023, ubwo yayoboraga iteraniro rya Pasika. Ati: “Huriza hamwe inzira y’amahoro n’ubwumvikane yakoreshejwe muri Ethiopia na Sudani y’Epfo, uhagarike imirwano muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.”
Muri iri sengesho kandi, yasabye Imana gukemura ibibazo biri no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi, cyane cyane ibyugarijwe n’umutekano .
Andi makuru Kuri Congo Kinshasa nuko Président wa Republika ya democrasi ya Congo, bwana Félix Tshisekedi, yohereje intumwa ye yihariye, Prof Serge Tshibangu, mugihugu ca Zimbabwe, aho yajyaniye Président Emerson Mnangagwa ubutumwa.
Intumwa yihariye ya Président Tshisekedi, Prof Tshibangu yageze muri Zimbabwe tariki ya 07.04.2023, aha Mnangagwa ubutumwa bujyanye no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahoro, nk’uko yabisobanuriye itangazamakuru.
Yagize ati: “Twazaniye Nyakubahwa Bwana President Mnangagwa ubutumwa bwamugenzi we, Nyakubahwa Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Ni ubutumwa bw’amahoro bugamije gukomeza ubufatanye hagati y’abatuye ibihugu byombi; aba Zimbabwe n’aba Republika ya democrasi ya Congo (RDC).”
Président Tshisekedi akunze kwifashisha Tshibangu mu butumwa bwerekeye ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC), akaba ari na we umuhagararira mu mishyikirano y’amahoro ihuza ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro muribi bice biri Muburengerazuba bw’ikigihugu ca Congo Kinshasa.




