Papa Francis uri mu ruzinduko muri Congo, yagaragaje agahinda atewe n’ingaruka ziri kuba kuri bamwe mu Banyekongo bo muri Eastern ya Congo, ati “amarira yanyu, ni yo yanjye, agahinda kanyu ni ko kanjye.”
Papa Francis yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 01.02.2023, nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu Banyekongo Congo.
Ni agace kakunze kwibasirwa n’ibikorwa bihungabanya uburengazira bwa muntu byakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bagiye batotezwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse bamwe bakicwa urw’agashinyaguro.
Papa Francis yavuze ko yifatanyije n’aba bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibi bikorwa, ati “Amarira yanyu, ni yo yanjye, agahinda kanyu ni ko kanjye.”
Yakomeje agira ati “Kuri buri muryango uri mu bubabare cangwa wavanywe mu bye bitewe no gutwikirwa inzu ndetse n’ibindi byaha by’intambara, abafashwe ku ngufu, ku mwana wese cangwa umuntu mukuru wakomeretse, namubwira nti ‘nifatanyije na mwe, ndabahumurizanya impuhwe z’Imana’.”
Yakomeje avuga ku bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bice bya Bunia, Beni-Butembo, Goma, Masisi, Rutshuru, Bukavu na Uvira, bidakunze kuvugwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko ibi bice bisa n’ibyafashe bugwate n’Ibihugu by’ibihangange, bikaba birimo imitwe yitwaje intwaro ifite imbaraga ikomeje guteza umutekano muke.
Yanagarutse ku bujura bw’imitungo kamere yibwa muri Congo, kandi ko ibi bikorwa na byo hari benshi bahaburira ubuzima.
Ubwo President Felix Tchisekedi yahaga ikaze Papa Francis ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31.01.2023, yamutakiye amubwira ko Igihugu ce kizwiho ubugwaneza no kwakira neza abantu, ariko ko cakunze kuzahazwa n’ibibazo by’umutekano muke byatejwe n’Ibihugu birimo ibituranye na Congo.
Muri ubu butumwa bwa Tchisekedi wongeye no kuvuga ku Rwanda, yavuze ko hari n’Ibihugu by’ibihangange bigira uruhare muri ibi bibazo by’umutekano muke uri muri Eastern yiki gihugu, ingingo atakunze kuvuga nyamara na yo iri mu bifatwa nk’iza ku isonga mu muzi w’ibibazo biri muri Eastern ya Congo.