Papa Léon XIV Yaburiye Abashoza Intambara ku Isi Kuzihagarika
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yongeye gutanga ubutumwa bukomeye bushinja abashoza intambara, agaragaza ko ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bidashobora na rimwe gushyigikirwa n’amasengesho cyangwa ukwiyitirira ukwemera.
Ibi yabivuze ku munsi w’ejo, tariki ya 29/03/2026, ubwo yayoboraga igitambo cya Misa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma mu Butaliyani, aho yibanze ku kwamagana intambara no gusaba ko amahoro agaruka mu bihugu biri mu makimbirane.
Mu butumwa bwe, Papa Léon XIV yashimangiye ko Imana itajya yumva amasengesho y’abakoresha urugomo, cyane cyane abatangiza intambara bagamije kugirira nabi abandi. Yagaragaje ko kwifashisha idini cyangwa ukwemera mu gushimangira ibikorwa by’intambara ari ugutesha agaciro intego nyamukuru y’ubukirisitu.
Yagize ati:
“Yesu Kristu, Umwami w’Amahoro, ntiyemera na busa intambara, kandi nta muntu n’umwe wemerewe kumwifashisha ngo atange ishingiro ryayo.”
Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, yakomeje agaragaza ko amasengesho y’abafite amaraso ku biganza adashobora kwakirwa n’Imana, asubiramo ubutumwa bugira buti:
“Nubwo mwakomeza gusenga cyane, sinzabumva, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.”
Ibi yabivuze mu gihe isi ihangayikishijwe n’intambara ikomeje guhuza Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imaze ukwezi irimo ubukana bukomeye. Iyi ntambara yakomeje gufata indi ntera, aho ibitero byo mu kirere bikomeje kugwamo abasivili benshi, ndetse n’abayobozi bakuru ba Iran.
Papa Léon XIV yanenze byimazeyo imvugo n’ibikorwa bya bamwe mu bayobozi bo muri Amerika bakunze kwifashisha amasengesho mu kugaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bifite ishingiro. Yatanze urugero kuri Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, uherutse kuvuga amagambo akakaye agaragaza ko hari abo gufata nk’abanzi badakwiriye imbabazi.
Nubwo Papa atigeze agaragaza amazina y’ibihugu cyangwa abayobozi ku mugaragaro, asanzwe ari mu majwi anenga ibikorwa byo kugaba ibitero kuri Iran, agaragaza ko bituma ubuzima bw’abasivili burushaho guhungabana.
Yanagarutse ku mibereho igoye y’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko bashobora kutabona uko bizihiza umunsi mukuru wa Pasika kubera umutekano muke uterwa n’intambara.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yakomeje gusaba impande zose ziri mu makimbirane gushyira intwaro hasi, zigahitamo inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane aho gukomeza ibikorwa by’ubwicanyi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yagarutse ku rugero rwa Yesu Kristu, wamaganye gukoresha intwaro n’ubwo yari mu bihe bikomeye byo gufatwa no kubambwa. Yashimangiye ko Yesu atigeze akoresha urugomo, ahubwo yagaragaje inzira y’amahoro n’urukundo nk’ishingiro ry’imibanire y’abantu.
Ati:
“Yesu ntiyigeze yitwaza intwaro, ntiyarwanye intambara n’imwe. Yagaragaje ishusho y’Imana itemera intambara.”
Intambara iri hagati ya Iran, Israel na Amerika imaze kugwamo abantu benshi, barimo abayobozi bakomeye ba Iran, ndetse n’abasivili bagera ku bihumbi bibiri, mu gihe abarenga ibihumbi makumyabiri na bitanu bakomeretse.
Ubutumwa bwa Papa Léon XIV bukomeje kugaragaza ijwi rikomeye ry’amahoro, rihamagarira isi yose gusubira ku ndangagaciro z’ubumuntu aho kubakira ku rugomo n’intambara.






