Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC
Nyuma yo gusoma isengesho rya Angélus ku Cyumweru, Papa Léon XIV yahamagariye amahanga yose gusengera no kugaragaza ubufatanye bukomeye ku baturage ba Afurika bahura n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’umutekano. Yibanze by’umwihariko ku kibazo gikomeje kuzonga uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ihohoterwa rikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ryatumye abaturage babarirwa muri za miriyoni bava mu byabo, benshi bagahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo u Burundi n’u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje ku bakirisitu n’abandi bari bateraniye ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Léon XIV yagize ati:
“Ndifuza kwibutsa by’umwihariko ingorane zikomeye abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bahura nazo, aho bahatiwe guhunga igihugu cyabo kubera ihohoterwa rikabije, bakisanga mu bihe bikomeye by’ubutabazi.”
Yakomeje agaragaza ko imibereho y’abaturage muri ako karere ikomeje kuba mibi cyane, by’umwihariko ku miryango icumbikiwe mu makambi y’impunzi, aho kubona ibiribwa bihagije, amazi meza n’ubuvuzi bibagora bikabije. Yanagaragaje kandi ko hari ibyago bikomeye byo kwandura indwara zitandukanye, zirimo kolera, mu gihe ibihe bidasanzwe by’ikirere bikomeje kongera ubukana bw’ibi bibazo. Yatanze urugero rw’inkangu ziherutse kwibasira uduce tumwe na tumwe, zigahitana byibuze abantu 18, bikongera umubare w’abakeneye ubufasha bwihutirwa.
Papa Léon XIV yanavuze ko yifatanyije n’abaturage bo mu majyepfo ya Afurika bahitanywe n’imvura nyinshi n’imyuzure yibasiye ibihugu bitandukanye mu minsi ishize. Ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Mozambique na Zimbabwe byibasiwe n’ingaruka zikomeye, aho abantu barenga ijana bapfuye, imihana n’imijyi myinshi igatwarwa n’amazi, abandi bagasigara badafite aho baba cyangwa aho bivurira.
Yagize ati:
“Ndasengera abantu bose bagizweho ingaruka n’ibi byago: abapfuye, abimuwe mu byabo, ndetse n’abari mu bikorwa byo gutabara. Ndahamagarira impande zose ziri mu makimbirane gushyira imbere ibiganiro, ubwiyunge n’amahoro arambye.”
Papa Léon XIV yatangaje kandi ko ateganya gusura umugabane wa Afurika mu minsi iri imbere, aho azatangirira urugendo rwe muri Angola. Yanagaragaje n’icyifuzo cyo gusura Algeria, bikazaba ari urugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika kuva yatangira inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’inkunga ye ku baturage ba Afurika n’ibibazo bikomeje kubangamira imibereho yabo.






