• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Papa mushya Robert Francis Prevost waraye atowe ninde?

minebwenews by minebwenews
May 9, 2025
in sport & entertainment
0
Papa mushya Robert Francis Prevost waraye atowe ninde?
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Papa mushya Robert Francis Prevost waraye atowe ninde?

You might also like

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Kiliziya Gatolika kuri ubu iraramutswa umushumba mushya ari we Papa Robert Francis Prevost, uyu niwe tugiye kuvuga ubuzima bwe nyuma y’aho atorewe kuyobora idini rya Gatolika risanzwe rifite ijambo rikomeye ku Isi.

Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 08/05/2025, nibwo Robert Francis Prevost yatowe nyuma y’aho hazamutse umwotsi w’umweru nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya yabonetse.

Amateka ye agaragaza ko yavukiye muri Chicago ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, tariki ya 14/09/1955. Bivuze ko ari umugabo w’imyaka 70 y’amavuko.

I Se umubyara afite amamuko mu gihugu cy’u Bufaransa, mu gihe nyina umubyara we afite amamuko mu Butaliyani, usibye ko hari n’abandi mateka agaragaza ko nyina yaba akomoka muri Espagne, Se akaba afite amamuko mu Bufaransa no mu Butaliyani.

Kubijyanye n’indimi, bivugwa ko avuga ururimi rw’i Cyongereza, igitaliyano, igifaransa, ikiesipanye, igiportugali n’ikilatini cyinshi.

Robert Francis Prevost yize imibare, nyuma yongeraho na teolojia (Theology). Na none kandi yaje kuronka doctora mu mategeko ajyanye n’ibya Keleziya Gatolika.

Ahagana mu mwaka wa 1982, nibwo yagizwe Padili i Roma mu Butaliyani. Igihe kitari gito yakoreye uwo murimo mu gihugu cya Pérou muri Amerika y’Amajyepfo, ari naho yaherewe kuba umwepesikopi mu 2015, ayobora diocese ya Chiclayo.

Muri 2023, Papa Fransisco yamuhamagaye kuza gukorera i Vatikani, ari nabwo yahise amugira Cardinal.

Rero, ku munsi w’ejo hashyize, Cardinal Robert Francis Prevost atorerwa kuba umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yose, aho asimbuye Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana mu mpera z’ukwezi kwa kane. Robert Prevost ni we Papa wa 267; ubwo yahabwaga ijambo nyuma y’aho yari amaze gutorwa, yagaragaje ko atazaja kure n’imikorere ya Papa Fransisco uwo asimbuye.

Itorwa rya papa Robert Francis Prevost rikaba ryatangaje abatari bake, ni mu gihe atigeze avugwa cyane mu bashobora kuzaba Papa . Uyu akaba anabaye uwa mbere uva muri Amerika y’Amajyaruguru.

Tags: I VaticanPapa Robert
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina Aaron Wan-Bissaka, myugariro akina ku ruhande rw’iburyo, yigeze guhura n’uruhererekane rw’imbogamizi mu gufata umwanzuro w’igihugu azakinira. Nubwo yari asanzwe akomoka mu...

Read moreDetails

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze. Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani...

Read moreDetails

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze. Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini...

Read moreDetails

The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

by minebwenews
August 29, 2025
0
The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi. Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu...

Read moreDetails

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by minebwenews
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails
Next Post
Rugezi yazindukiyemo ibitero bikaze by’ihuriro ry’Ingabo za RDC.

Rugezi yazindukiyemo ibitero bikaze by'ihuriro ry'Ingabo za RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?