Umutekano muri
Kivu yamajy’Epfo, ukomeje gucumbagira nimugihe umusirikare womungabo za FARDC yishwe arashwe n’abantu bitwaje imbunda muri Uvira.
Byanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 07.06.2023, saa 3:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nk’uko Inama igizwe nitsinda ry’Urubyiruko mu mujyi wa Uvira itangaza ko habonetse Umurambo w’umusirikare wa Fardc uzwi kw’izina rya PAUL wabonetse kuri uyu wa gatatu, tariki ya 07.06.2023 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ahazwi ku isoko rya Karyamabenge. Ibyabaye ngobigaragara ko byabaye mw’ijoro ryakeye bibera muri komini ya Kalundu, mugace ka Kiliba mu mujyi wa Uvira.
Me. Chako Changu Ebambe President w’inama y’urubyiruko mumujyi wa Uvira yemeje ayamakuru ko ari ukuri nimugihe yaganiraga nitangaza makuru.
Gusa abakekwaho kuba baragize uruhare mu iyicwa ry’uyu musirikare womungabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC) yakomeje avuga ko bataramenyekana.
Yarangije yamagana iki gikorwa avuga ko kidafite umuco mwiza mugihugu kandi ko cyangiza isura y’Ubutegetsi muri RDC.
Mugihe kandi abayobozi buyu mujyi wa Uvira basabye ko hakorwa Iperereza ryizewe maze abafashwe bagahanwa byinta rugero.
Nimugihe haramakuru ko abo mwitsinda rya Wazalendo, batavuga rumwe n’ingabo za leta ya Kinshasa (Fardc), aho bikekwako uwo musirikare koyoba yishwe n’a Wazalendo. Ninyuma gato yuko Ingabo za Fardc muri Uvira zifunze uwiyita Gen Kijangara uzira ko abasirikare be ba Mai Mai bagaragaje Imyitwarire mibi muri Uvira nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye ako gace.
Ibi bibaye kandi mugihe Bibogobogo homuri teritware ya Fizi, hageze ikangura ryabamwe bagize umutwe wa Gumino, Iyobowe n’a Fureko n’a Col Rwidegembya Decrelk, kobinjiye mubikorwa bigamije gukangurira Abasore bo mu Bibogobogo kuyobaka ya Coalition ya Gumino na karemera ndetse na Mai Mai.
Col Rwidegembya n’a mugenziwe Fureko ninvukira za karere ka Bibogobogo akarere kari mubirometre bike numujyi munini wa Baraka ahazwi nkumurwa mukuru wiyi teritware ya Fizi.
Bibogobogo kandi ikaba itari kure ya Komine Minembwe, izwinayo nkumujyi munini wakarere kimisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge).
Inkuru dukesha bamwe mubaturage baturiye ako karere nimugihe baganirizaga Minembwe Capital News.