Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yitezwe mu gihugu cya Repubulika ya Uganda.
Ni byashizwe hanze na minisiteri y’u banye n’amahanga y’igihugu cya Uganda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/04/2024.
Aho yavuze ko Perezida Cyril Ramaphosa ategerejwe i Kampala ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Uganda, ku wa Mbere wi Cyumweru gitaha tariki ya 15/04/2024.
Avuga ko azakirwa na perezida Yoweli Kaguta Museveni. Uru ruzinduko rukaba rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi nk’uko iriya minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Uganda yakomeje ibivuga.
Aba bakuru bi bihugu byombi baherukaga guhura mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo perezida Yoweli Kaguta Museveni yari yitabiriye i Nama yigaga ku bucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari. Iyo Nama yari yabereye i Pretoria mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
Uruzinduko rwa Cyril Ramaphosa i Kampala, rukaba rugiye kuba nyuma y’uko yari aheruka i Kigali mu Rwanda, aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri uru ruzinduko rwa Ramaphosa yari yagiriye i Kigali, yavuze ko yarwungukiyemo byinshi ku byerekeye intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ndetse muri icyo gihe ahita ambwira itangaza makuru ry’i Kigali ko agiye kugira ibyo ahindura, kandi avuga ko ibibazo by’u Burasirazuba bwa RDC, ko bitagomba gukemurwa munzira y’intambara ko hubwo bigomba gukemurwa munzira ya politiki.
MCN.