Urugendo rwa ba Perezida batandatu ( 6), ba Afrika berekezaga muri Ukraine, ngo rushobora gusubikwa kubusabe bwa Perezida Denis Sassou Nguesso.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 14.06.2023, saa 8:05pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Byamaze kumenyekana ko Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso, yasabye bagenzi be baheruka kwemezanya kwerekeza muri Ukraine guhuza Perezida Vradimir Putin na Perezida wa Ukraine gusubika uru rugenzi.
Namakuru yamaze kuja hanze kuruyu wagatatu tariki 14/06/ 23, saa tatu n’igice, kumasaha ya Nairobi na Kampala, nkuko tubikesha urubuga rwa Africa Intelligence.
Nkuko byatangajwe niki Kinyamakuru cya Africa Intelligence, kivuga ko Perezida Denis Sassou-Nguesso yagerageje kumvisha bagenzi be bo mu muryango w’ubumwe bw’Afrika Yunze ubumwe (AU) gusubika urugendo bari bafite rwokwerekeza muri Ukraine, aho byari biteganijwe ko bazaja kunvikanisha Perezida Vradimir Putin na Perezida wa Ukraine, kuntambara Imaze umwaka urenga ihanganishije ingabo za Barusiya nizigihugu cya Ukraine.
Nurugenzi rwari ruteganijwe ko ruzasubukurwa tariki 16.06.2023. Bikavugwa Kandi ko Perezida Denis Sassou Nguesso, yabanjye kuganiriza Macky Sall, akoresheje telephone ngendanwa maze nyuma abona kuganiriza aba Perezida batandatu(6), bari bafitanye urugendo.
Aba ba Perezida batandatu bomuri Afrika Yunze Ubumwe harimo na Perezida wa Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Cyiril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo nabandi.
Denis Sassou Nguesso, niwe Perezida wa Congo Brazzaville, yavutse tariki ya 23/12/ 1943.
Yahoze ari umusirikare, muriki gihugu akaba yarabaye perezida wa Repubulika ya Congo mumwaka wa 1997.