Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje impamvu yanze ubwegure bwa minisitiri w’intebe w’iki gihugu, bwana Gabriel Attal.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, itariki ya 07/07/2024, Gabriel Attal, minisitiri w’intebe w’u Bufaransa yatangaje ko kuri uyu wa Mbere atanga ubwegure bwe kuri perezida w’iki gihugu Emmanuel Macron. Akibutanga undi nawe yahise abwanga.
Iki cyemezo Gabriel Attal yagifashye nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka ashigikiye irye, ritsindiye imyamya mike mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu cy’u Bufaransa.
Ariko kandi yari yanatangaje ko aniteguye gukomeza inshingano ze mu gihe byaba ari ngombwa.
Ku byerekeye ay’amakuru, ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byatangaje ko “Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron yanze ubwegure bwa minisitiri w’intebe, Gabriel Attal.”
Byanatangaje kandi ko “Perezida Emmanuel Macron yafashye icyemezo cyo ku mugumana nk’ukuriye Guverinoma.”
Naho itangazo ry’ibiro bya perezida Emmanuel Macron ryashizwe ahagaragara, rigira riti: “Perezida yasabye Gabriel Attal gukomeza kuba minisitiri w’intebe, mu gihe hagikenewe gushyira ku murongo igihugu.”
MCN.