• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, April 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Évariste Ndayishimiye Asaba Abarundi Kumusengera Mbere y’Amatora ya 2027

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 28, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Ndayishimiye Avuga ku Mutekano w’u Burundi, Agaragaza Impungenge ku Migambi y’u Rwanda
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Évariste Ndayishimiye Asaba Abarundi Kumusengera Mbere y’Amatora ya 2027

You might also like

Biratangaje: Abapolisi Bashinzwe Kurinda Perezida Ndayishimiye Barashinjwa Kwambura Umuturage

Nigeria: Perezida Tinubu Yamaganye Igitero cy’Inyeshyamba cyahitanye Abarimo Umujenerali

Byinshi Wa Menya ku Butasi mu Isi ya None: Inkingi y’Umutekano w’Ibihugu n’Ubuhanga Bugezweho mu Gukusanya no Gusesengura Amakuru

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage tariki ya 26/12/2025, mu ntara ya Muramvya, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba politiki y’igihugu, amatora ateganyijwe mu 2027, ndetse n’umubano uri hagati y’ubuyobozi bwa Leta na sosiyete sivile.

Mbere yo gusubiza ibibazo byabajijwe, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko atari busubize ibibazo byatanzwe na Gabriel Rufyiri, uhagarariye ishirahamwe OLUCOME, asobanura ko impamvu ari uko basanzwe baziranye. Ibi yabivuze mu gihe yari yamubajije ku bijyanye n’ubukene buri mu gihugu.

Asubiza ikibazo cy’umuturage wamubajije niba azongera kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2027 n’uko abona uko azagenda, Perezida Ndayishimiye yasabye abaturage kumubanziriza amasengesho, agaragaza ko ari byo by’ingenzi kuri we muri iki gihe. Ntiyigeze atangaza ku mugaragaro niba azongera kwiyamamaza, ariko yashimiye abaturage ku bw’icyizere n’ubufatanye bakomeje kumugaragariza.

Yakomeje ashimangira ko abanyamuryango n’abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, bazatora umukandida uzagenwa n’inzego zaryo zibifitiye ububasha. Yibukije ko gutoranya umukandida w’Umukuru w’Igihugu ari icyemezo gifatwa n’ishyaka binyuze mu nzego zaryo, atari icy’umuntu ku giti cye.

Ku kibazo cy’undi muturage wamubajije impamvu akunze kuvuga ko abangamiwe n’abantu ku giti cyabo atabavuze mu mazina, mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, Perezida Ndayishimiye ntiyatanze ibisobanuro birambuye. Ahubwo, yasabye Abarundi bose gukomeza gusengera we n’igihugu muri rusange, agaragaza ko amasengesho ari ingenzi mu gutegura amatora azaba mu mutekano no mu bwisanzure.

Mu gusoza ijambo rye, Perezida Évariste Ndayishimiye yashimangiye ko ubumwe, isengesho n’ubwumvikane ari inkingi z’ingenzi zizatuma u Burundi bukomeza inzira y’amahoro n’iterambere, cyane cyane mu gihe igihugu cyitegura amatora akomeye ateganyijwe mu 2027.

Tags: Amatora yo 2027KumusengeraNdayishimiye
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Biratangaje: Abapolisi Bashinzwe Kurinda Perezida Ndayishimiye Barashinjwa Kwambura Umuturage

by Bahanda Bruce
April 11, 2026
0
Biratangaje: Abapolisi Bashinzwe Kurinda Perezida Ndayishimiye Barashinjwa Kwambura Umuturage

Biratangaje: Abapolisi Bashinzwe Kurinda Perezida Ndayishimiye Barashinjwa Kwambura Umuturage Mu Burundi hadutse inkuru ikomeye yateje impaka n’impungenge mu baturage, nyuma y’itabwa muri yombi ry’abapolisi batanu bakekwaho kwambura umuturage...

Read moreDetails

Nigeria: Perezida Tinubu Yamaganye Igitero cy’Inyeshyamba cyahitanye Abarimo Umujenerali

by Bahanda Bruce
April 10, 2026
0
Nigeria: Perezida Tinubu Yamaganye Igitero cy’Inyeshyamba cyahitanye Abarimo Umujenerali

Nigeria: Perezida Tinubu Yamaganye Igitero cy’Inyeshyamba cyahitanye Abarimo Umujenerali Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yagaragaje akababaro kenshi anihanganisha imiryango y’abasirikare baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya...

Read moreDetails

Byinshi Wa Menya ku Butasi mu Isi ya None: Inkingi y’Umutekano w’Ibihugu n’Ubuhanga Bugezweho mu Gukusanya no Gusesengura Amakuru

by Bahanda Bruce
April 9, 2026
0
Byinshi Wa Menya ku Butasi mu Isi ya None: Inkingi y’Umutekano w’Ibihugu n’Ubuhanga Bugezweho mu Gukusanya no Gusesengura Amakuru

Byinshi Wa Menya ku Butasi mu Isi ya None: Inkingi y’Umutekano w’Ibihugu n’Ubuhanga Bugezweho mu Gukusanya no Gusesengura Amakuru Mu isi y’iki gihe irangwa n’ihindagurika ryihuse mu bya...

Read moreDetails

Perezida Museveni Yashimye Amasezerano Hagati ya RDC n’u Rwanda, Anasaba Ingamba Z’Umutekano Zikomeye Kurushaho

by Bahanda Bruce
April 9, 2026
0
Perezida Museveni Yashimye Amasezerano Hagati ya RDC n’u Rwanda, Anasaba Ingamba Z’Umutekano Zikomeye Kurushaho

Perezida Museveni Yashimye Amasezerano Hagati ya RDC n’u Rwanda, Anasaba Ingamba Z’Umutekano Zikomeye Kurushaho Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye cyane amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati ya...

Read moreDetails

Kwibuka ku nshuro ya 32: Perezida Kagame Yasobanuye Ubwirinzi bw’u Rwanda n’Ubushake bwo Kwirinda Inkomoko z’Ibyaha

by Bahanda Bruce
April 8, 2026
0
Kwibuka ku nshuro ya 32: Perezida Kagame Yasobanuye Ubwirinzi bw’u Rwanda n’Ubushake bwo Kwirinda Inkomoko z’Ibyaha

Kwibuka ku nshuro ya 32: Perezida Kagame Yasobanuye Ubwirinzi bw’u Rwanda n’Ubushake bwo Kwirinda Inkomoko z’Ibyaha Mu ijambo ryagejejwe ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100...

Read moreDetails
Next Post
Général Bunyoni Yimuriwe mu Bitaro Byigenga i Bujumbura Hagati y’Amakenga n’Ibibazo by’Ubuzima

Général Bunyoni Yimuriwe mu Bitaro Byigenga i Bujumbura Hagati y’Amakenga n’Ibibazo by’Ubuzima

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?