Kuruyu wa Mbere Perezida Félix Antoine Tchisekedi, yayoboye inama ya XIe, y’igaga Kumutekano w’imikino iteganywa gutangira mu Cyumweru gikurikira igitaha ikazabera i Kinshasa.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, Kw’itariki 18/07/2023, Saa 6:17pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ni kuruyu wa Mbere tariki 17/07, i Kinshasa, kumurwa mukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo habaye inama Igamije gutegura imikino Iza gutangira uyumunsi yabagize ib’ihugu bivuga ururimi rw’igifaransa(Jeux de la Francophonie).
Iyi nama yariyobowe n’a Perezida Félix Antoine Tchisekedi wa Republika ya Democrasi ya Congo. Muriyo nama habaye kwiga kumutekano wizo nkino . Nkuko tubikesha Radio Okapi, muriyo nama Perezida Félix Antoine Tchisekedi yatanze amabwiriza ajanye nogukumira ibishobora kuba imbogamizi kugira ngwimikino ntikinwe neza maze Perezida Félix Antoine Tchisekedi asaba abashinzwe umutekano kuzakora ibishoboka byose maze umutekano ukazaba ntangere.
Ati: “Turasaba abashinzwe Umutekano kuzakumira ibishobora kubangamira umutekano w’inkino nohafi yaho inkino zizabera.”
Muriyo nama bakaba haremejwe ko hagomba kubaho uburinzi buzaba burimo ingabo z’igihugu (FARDC), n’a Polisi. Aba Polisi bo bakazaba bari mumihanda yose igize umurwa mukuru wa Kinshasa nkuko byemejwe muriyo nama yoyobowe n’a Perezida Félix Antoine Tchisekedi.
N’imikino izatangira tariki makumbyari numunani (28/07/2023), ikazarangira tariki 06/08/2023.