• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, October 26, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida Félix Tshisekedi, Mumugambi wabashaka guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

minebwenews by minebwenews
July 1, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I nama yabarwanya leta ya Kigali, yari kubera i Kinshasa yasubitswe maze yimurigwa ubutaha.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 1/07/2023, saa 1:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Byari byitezwe ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’undi mukuru w’Igihugu utaramenyekana, bari mu bashyitsi bakomeye bagombaga kwitabira inama yabarwanya Leta y’a Kigali. Ni nama yarri kubera i Kinshasa.

Nkuko amakuru abivuga abari kwitabira iyo nama ni abarwanya Leta ya Perezida Paul Kagame, w’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bibumbiye mu rugaga bita ko “ruharanira ineza y’Abanyarwanda”.

Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda, yabwiye Radiyo yitwa itahuka y’abarwanya Leta y’u Rwanda ko kidobya yatumye iriya nama isubikwa ari inama yahurije abakuru b’ibihugu by’akarere i Luanda muri Angola, tariki 27/06/2023.

Ati: “ibibazo byatumye basubika inama yabo byavutse nyuma y’inama abakuru b’ibihugu bakoreye muri Angola.”

Uyu mugabo yavuze ko mu bagombaga kwitabira inama yabo harimo Perezida Tshisekedi n’undi muperezida atatangaje amazina, gusa kuba aba bombi batabashije kuboneka bituma bahitamo gusubika inama yabo.

Yagize ati: “Perezida wa Congo n’undi muperezida twari dufitiye icyizere cy’uko azaba ari muri iyo nama yacu bose ntabwo bashoboye kuza muri iyi nama.”

Dr Kambanda yavuze ko mu mpamvu zatumye Tshisekedi ataboneka, ari uko mu mpera z’iki cyumweru agomba guhurira mu yindi nama n’abarimo ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, João Lourenço wa Angola na Hage Geingob wa Namibie yiga ku bibazo bya Congo.

Yavuze ko nyuma y’uko Tshisekedi na mugenzi we badashoboye kuboneka, nk’abarwanya Leta ya Kigali bagize amahitamo atatu arimo kuba bakora inama yabo bariya bombi badahari; gusa basanga “mu buryo bwa Politiki byaba atari byiza.”

Yakomeje agira ati: “Twaravuze duti ’byaba byiza bose baramutse bahari’. Urabona iyo abakuru b’ibihugu bahari cyangwa Umukuru w’Igihugu ahari, hari benshi baba bahari nk’itangazamakuru.”

“Rero twaravuze duti ’aho kujya gukorera inama hariya kandi badahari Icyiza nuko twarindira bakazabineka.”

Mu yandi mahitamo harimo gutegerereza Tshisekedi i Kinshasa kugeza ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha ubwo azaba yavuye mu nama afitanye na bagenzi be, gusa na byo biza kugorana bijyanye no kuba byafata igihe kirekire kandi abagombaga kwitabira inama bafite gahunda zitandukanye.

Dr Kambanda avuga ko we na bagenzi be banapanze kuba baba bavuye muri Congo hanyuma bakazahagaruka ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha kugira ngo bakore inama ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, na byo baza gusanga bivunanye.

Yavuze ko amahitamo ya nyuma bagize ari ayo gusubika inama, hanyuma bakazayisubukura ikindi gihe ubwo Tshisekedi na mugenzi we bazaba bamaze kuboneka.

Ikindi nuko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwe niwe wemeye guha bariya barwanya Leta y’u Rwanda indege yo kubazana muri RDC ndetse n’aho gukorera inama hatekanye.

Ni Tshisekedi wigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa igihugu cye gifite.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya RDC mu mwaka ushize yabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afrika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Tags: InamaKinshasaleta ya KigaliPerezida Félix Tshisekediumugambiwabarwanya
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by minebwenews
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by minebwenews
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by minebwenews
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by minebwenews
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Umunya-Politike utavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa, Moïse Katumbi, yavuzeko Ubutegetsi bwa Kinshasa, burinyuma y'ibibazo Abanye-Congo bafite.

Comments 1

  1. Gasore says:
    2 years ago

    Simomana ngo baratera kgl barananirwa gutunganya ibyabo baje gusenya ahali Umutekano
    Nibagende iyo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?