Perezida Félix Antoine Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ngoyaba agiye gusaba ko bakora imishikirano n’umutwe w’inyeshamba wa M23, abo yahoraga yita “Umutwe w’itera bwoba kuriwe.”
Ibi byavuzwe nyuma y’uko uyu perezida Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatatu, tariki 19/10/2023, yakoranye i Nama yihariye ayikoranye n’Abasirikare be(Bakuru). Nk’uko iy’inkuru Minembwe Capital News, tuyikesha bamwe mubarihafi na perezida Félix Tshisekedi, batubwiye ko iriya Nama yabayemo abasirikare bayoboye za “Zone de défense,” harimo uwa 1èr zone de défense, 2ème na 3ème zone de défense.
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko, aba bayobozi bayoboye za “Zone de défense,” basabye umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, ko akwiye kwemera agasaba ibiganiro hagati ye n’ingabo zo mu mutwe wa M23, umutwe umaze igihe urwanya leta ya Kinshasa.
Uyu watanze iy’inkuru kuri Minembwe Capital News, yirinze ko izina rye rija hanze ariko akaba y’atubwiye agira ati: “Iy’i Nama, yego yarabaye gusa yabaye mumwiherero, aba basirikare bayoboye za zone de défense, babwiye Tshisekedi ko ingabo za M23 zifite imbaraga ko akwiye kwemera akabasaba ibiganiro.”
Yakomeje agira ati: “Babwiye perezida Félix Tshisekedi, ko igihe yakomeza intambara byozamuviramo kumukoza isoni.”
Iy’i Nama ibaye mugihe perezida Félix Tshisekedi, yaherukaga kandi gukoresha i Nama n’Abasirikare bokurwego rwohejuru(Ba General n’aba Major), abasaba kutazakoza igihugu cabo isoni ngo mugihe batarwanya M23 ngo bayitsinde.
Tshisekedi, ati: “Mukwiye gukora ibishoboka byose mukarinda ubusugire bw’igihugu. Ntimugahunge umwanzi w’igihugu ngo mukoze isoni igihugu.”
Amakuru avuga ko muntambara iheruka M’uburasirazuba bwa RDC, hagati ya M23 n’ingabo za RDC, n’imitwe y’inyeshamba ishigikiwe na Leta ya Kinshasa, harimo FDLR, Wazalendo, Wagner na Nyatura, byavuzwe ko M23 yatikije abarwana k’uruhande rwa Kinshasa, kandi ngo ibambura n’ibikoresho byinshi, by’agisirikare. Ibi ngobiri mubyatumye haba guhahamuka k’uruhande rwa Kinshasa. Iminsi ibaye ine(4), aha M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, hari agahenge kamahoro, nyuma y’uko habaye imirwano ikaze yasize M23 y’igambye ko bakoze umuti ingabo zirwana k’uruhande rwa Kinshasa.
By Bruce Bahanda.