Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bidasubirwaho, ngo yananiwe ku mara intambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ndetse no kuyitsinda, bikaba bi muri kure nk’u kwezi.
Ni ibyo abasesenguzi bavuga, nk’uko ibi tubikura ku Kinyamakuru cya Kigali To day.
Umwe mu basesenguzi ukurikiranira hafi politike yo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko burigihe uhora ushira ibibazo byawe ko bituruka ahandi, biba ari ukongera ibibi no guhunga icyo wagakwiye gukora kugira ngo birangire.
Yavuze ko ibibazo biri muri RDC Perezida Félix Tshisekedi ko hari bimwe ya sanzeho, kandi bisinziriye, none aho bigeze bikaba birenze ubushobozi bwe bwo kubikemura abihereye mu mizi.
Ikinyamakuru Kigali To day, ki vuga ko iki kiganiro ko cyatambutse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26/02/2024, mu kiganiro kizwi nka “Waramutse Rwanda,” gica kuri televisiyo Rwanda.
Muri icyo kiganiro, Hon Evode Uwizeyimana, yagize ati: “Ibibazo byo muri Congo bikomoka ku gihe cy’Abakoloni, uko imipaka yagabanijwe, kwe mera ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari abanyekongo ubundi ukabihakana ko ibyo ari ukwivuguruza.”
Avuga ko imyigaragambyo ikunze kubera muri RDC iterwa ngo nokuba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitamagana u Rwanda.
Ati: “Wa bonye ko bibasira inyubako za Monusco n’imodoka zabo harimo amabendera ya biriya bihugu, ni ukuvuga ko ibyo ngibyo ubwabyo, ni nko gukorwa n’isoni, ntiyemera ko intambara ya munaniye kandi ari yo mahitamo yahisemo.”
Evode yasobanuye ko hatsinda impamvu kuruta uko hatsinda imbunda umuntu afite.
Yagize ati: “Nubwo imbunda na zo zigira icyo zimara ariko umwenegihugu urwanira uburenganzira bwe, we aba yiteguye gupfira ku butaka bwe arwanira, kuruta umucanshuro urwanira inyungu no ku kibazo atazi.”
Iki Kinyamakuru cya komeje kivuga ko hari undi musesenguzi uvuga ko “ngo gufata ingabo ninshi z’ibihugu bitandukanye, zifite imyumvire itandukanye zigahurizwa mu mitwe y’itwaje imbunda, rimwe narimwe itaratojwe neza kandi itazi iby’urugamba, ngo amabwiriza (commandement) y’urugamba nti yahura.”
Bakomeza bati: “Hari abafite impamvu y’u rwango, hari abaje gutabara igihugu batazi impamvu baje kugitabara kubera inyungu z’abayobozi b’i bihugu byabo, abo bose kubahuriza hamwe ukabaha amabwiriza ntabwo byoshoboka habe nagato.”
Basobanura ko urugamba ari impamvu bityo ko niyo wazana ingabo nyinshi, ibikoresho byinshi, ariko impamvu zidahuye utatsinda urugamba.
Intambara ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, akenshi ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi buyegeka ku Rwanda na rwo rukabihakana.
Ikiganiro perezida Félix Tshisekedi Tshilombo aheruka gukorana n’itangaza makuru i Kinshasa, kiza no kunyura kuri televisiyo y’igihugu cya RDC, yavuze ko u Rwanda rukijijwe n’amabuye y’agaciro, ndetse nibiribwa rusahura i Gihugu ayo boye.
Muri icyo kiganiro yumvikanishije ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’ibibazo RDC ihura nabyo ndetse aza no kwa magana umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) uherutse gusinyana amasezerano n’u Rwanda.
Ibyo kubihoramo sicyo gisubizo.
MCN.