• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, yasabwe kwisobanura ku mpamvu z’uko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi!

minebwenews by minebwenews
July 1, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, yasabwe kwisobanura ku mpamvu z’uko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi!
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabwe kwisobanura ku mpamvu z’uko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi!

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni ihuriro rya Lamuka rihuriyemo n’imitwe ya politiki irenga icumi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ryasabye Tshisekedi gutanga ibisobanura ku buryo M23 utazongera gufata akandi gace nyuma ya Kanyabayonga.

Agace ka Kanyabayonga gaherereye muri teritware zibiri, iya Lubero n’iya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace k’ingenzi kafashwe na m23 ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 28/06/2024, nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC iminsi ingana n’ukwezi mu nkengero zaka gace.

Nyuma y’uko M23 ifashye Kanyabayonga yirukanye kandi Ingabo za FARDC n’abambari bayo mu birindiro bikomeye byari ahitwa Kirumba, zihunga zerekeza mu mujyi wa Butembo ufatwa nk’uwa Kabiri ukize muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma ya Goma.

Ahagana isaha z’u mugoroba wo ku itariki ya 29/06/2024, Tshisekedi yayoboye inama y’ingabo yahamagajwe igitaraganya iganirirwamo uburyo leta yakwisubiza Kanyabayonga n’ibindi bice byafashwe na M23. Nyuma yaho, Tshilombo, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi yasezeranyije abaturage ko azakora ibishoboka, aba barwanyi bagakurwa muri ibi bice.

Niho umuvugizi wa Lamuka, Prince Epenge azira, aho yatangaje ko Tshisekedi akwiye gusobanura imigambi afite yo kwambura M23 ibice imaze kwigarurira, n’iyo kubuza uyu mutwe gufata ibindi bice.

Yagize ati: “Ihuriro Lamuka rirasaba bwana Perezida Félix Tshisekedi ibisobanuro kugira ngo atubwire ibyo ari gukorera u Burasirazuba bwa RDC ateganya kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.”

Epenge yatangaje kandi ko leta ya Kinshasa ifite inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage kugira ngo bakore ibikorwa bakesha imibereho n’iterambere, badakomwa mu nkokora n’imitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda na FDLR irwanya leta ya Kigali.

Ati: “Abaturage bashaka kujya mu mirima ariko icyo bashaka ni uko bahabwa icyizere ko batazakatwa amajosi cyangwa bakabagwa na ADF na FDLR.”

Kanyabayonga yatumye Abategetsi benshi bo muri Congo bajubangana ni agace k’ingenzi cyane kuko gafatwa nk’amasangano y’ubucuruzi bwo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kiyongereye ku tundi twafashwe na M23 turimo umujyi wa Bunagana n’agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.

               MCN.
Tags: FardcKanyabayongaKwisobanuraLamukaM23 itazongera gufata ibindi bice
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yanenze abuvuga ko iki gihugu ko kirimo ubukene.

Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yanenze abuvuga ko iki gihugu ko kirimo ubukene.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?