Perezida Félix Tshisekedi wa Republika ya Democrasi ya Congo, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zidatinyitse kuriwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 10/07/2023, saa 1:19pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida wa Repubulika ya Democrasi ya Congo akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’iki gihugu ca Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi, aremeza ko ingabo za RDF, zidateye ubwoba ku buryo ngo zagira icyo zitwara ingabo za Fardc.
Ibi y’abivuze ubwo yakorana ga ikiganiro n’Umuvugizi we, Tina Salama. N’ikiganiro cyatambutse kuri televiziyo na radiyo by’igihugu cya Congo Kinshasa. Tshisekedi yasubiyemo ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero kuri RDC, ngo zibinyujije mu mutwe w’itwaje intwaro wa M23.
Perezida Tshsekedi kandi yavuze ko ingabo za RDC zagaragaje intege nke imbere y’umwanzi yita RDF, kandi ngo si uko azirusha imbaraga, ahubwo yazifatiranyije n’aho yabonye intege nke.
Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zabyaje umusaruro gusa intege nke zacu. Si uko zikomeye kuturusha, si uko zishirutse ubwoba kuturusha na gato. Ni ukubera ko ahubwo ingabo zacu ziri mu masezerano avangavanze yorohereje umwanzi kwinjira iwacu.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko intambara ya RDC n’u Rwanda ishoboka ariko ikaba amahitamo ya nyuma, mu gihe uburyo bwashyizweho bwo gukemura amakimbirane y’impande zombi butagira icyo bugeraho. Ngo ategereje ko amahanga arufatira ibihano.
Ariko Leta y’u Rwanda yo ihakana gutera RDC no gufasha M23, ahubwo igasaba amahanga gushyira igitutu ku bategetsi b’iki gihugu cy’abaturanyi kubera ko ibashinja gukorana byahafi n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda ahagana mumwaka wa 1994.