I Kindu muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ubwo perezida Félix Tshisekedi yari mubikorwa byo kw’iyamamariza umwanya w’u mukuru w’igihugu mu matora asigaje iminsi mike akaba yabwiye abaturage baho ko we ataganira n’u mutwe w’itwaje Imbunda wa M23 ngo kuko byakwinjiza abanzi mugisirikare ca FARDC.
I bi yabivuze kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/11/2023, ari mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Manyema.
Yagize ati: “Nsinshobora kuganira n’u mutwe w’inyeshamba wa M23 kuko tuba tugiye kwinjiza abanzi mugisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo.”
Tshisekedi, y’unzemo kandi ati: “Ndabizi hari abakandida bazabasezeranya kumara intambara bakoresheje i biganiro. Ntimuzakore amakosa. Twatahuye neza ko no mubakandida harimo abatumwe n’Abanzi kugira ngo baduhangabanyirize u mutekano w’igihugu.”
Hariya i Kindu perezida Félix Tshisekedi, yakomeje abwira bariya baturage ko Congo ifite abanzi benshi bashaka gucyamo iki gihugu ibicye ibyo bakunze kuvuga ko ari”Balkanisation.” Kandi bariya banzi bafite n’Abakandida bohereje kugira ngo biyamamaze “aborero muzumva ba babwira ibiganiro.”
Félix Tshisekedi Tshilombo, yasoje asaba abaturage b’ikindu kuza mutora ngo kuko ariwe mubyeyi mwiza ukunda abaturage.
Ati: “Ninjye so, ndi perezida wanyu, kandi niteguye gutsinda umwanzi wa Congo Kinshasa.”
Mubakandida Tshisekedi akomeje gutunga urutoki harimo Moïse Katumbi Chapwe, uyoboye Ishyaka rya Ensemble pour La République. Katumbi we aheruka gutangaza ko we, ibikorwa aribyo ashira imbere kuruta amagambo.
Bruce Bahanda.