Kuruyu wa Mbere perezida Félix Tshisekedi yakiriye mubiro bye umuyobozi wo mwidini rya Kimbanguiste, Simon Kimbangu Kiangani. Mubyo baganiriye harimo ko iri dini ryifuza ko leta ya Félix Tshisekedi ikora umuhango wokwibuka itariki 12/09, iri dini ryavutseho ndetse ko arinazo tariki umuhanuzi Mukuru wiri dini Simon Kimbangu yapfiriye ho mbere yuko abanza guhagarikwa.
Amateka avuga ko Kimbangu, yavukiye ahitwa Nkamba mu mwaka wa 1887. Ariko ngo mbere y’uko uyu abaho abayoboke be bavuga ko umwuka wera koyari yaramuvuzeho mu myaka ya kera kose mubihe bingana n’imyaka 1600.
Aba bayoboke bakemeza ko idini Ekelezia Gatolika ryari rizi Ubutumwa bwari bwaratanzwe mbere hose ko azavuka ariko ko Gatolika yakomeje kurwanya abemera ga iryojwi rya Kimbangu ndetse ko abemera iyo myizerere baratwikwaga bagapfa.
Ahagana mukwezi kwa Cyenda kumatariki yayo ya 12 umwaka wa 1887 ngo haba imvura ninshi irimo n’umuyaga ndetse no guhinda kw’inkuba nibwo umugore witwa Luezi yerekeje mugashamba ahasanga umwana uwo mwana niwe waje kuzaba umuhanuzi Mukuru wiri dini ariwe Simon Kimbangu. Bikavugwa ko uyu yakoze ibitangaza byinshi harimo kuzura abapfuye nibindi byinshi.
By Bruce Bahanda.
12/09/2023.