Perezida Félix Tshisekedi wa Republika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko atageze kubutegetsi kubera Joseph Kabila wahoze ari perezida wiki gihugu.
Yarahiye arirenga akurira abantu inzira ku murima, yemeza abamaze igihe bakwirakwiza iyo nkuru ko atari ukuri.
Mu Matora yo mu mwaka wa 2018, bigaragaza ko Tshisekedi ari we waje ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Martin Fayulu wahabwaga amahirwe menshi mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Emmanuel Ramazani Shadary wari watanzwe n’ishyaka rya Kabila.
Ni ubwa mbere hari habayeho guhererekanya ubutegetsi binyuze mu mategeko kuva RDC yabona ubwigenge mu 1960.
Icyo gihe Martin Fayulu yahise afata icyemezo cyo kurega mu rukiko rurinda itegeko nshinga ariko biza kuba imfabusa.
Kiliziya Gatolika muri Congo ubwo amatora ya Perezida yarangiraga, yatangaje ko ifite ibihamya by’uko Fayulu ari we watsinze icyakora yarushijwe imbaraga n’ubutegetsi bwa Kabila bwari bukomeye kuri Tshisekedi.
Fayulu ntiyahwemye kuvuga ko uwayatsinze yagenwe kugira ngo akomeze ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Byabaye bibi kurushaho ubwo Tshisekedi yashwanaga n’ihuriro rya mashyaka y’ibumbiye muri FCC ya Kabila aza nogusenya Guverinoma bari bahuriyemo.
Jean Mbuyu Luyongola wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Joseph Kabila mu bijyanye n’umutekano, yahishuye ko Tshisekedi atigize atsinda amatora ya Perezida mu 2018, ahubwo ngo habayeho kubyumvikanaho n’uruhande rwa Kabila.
Yagize ati “Noherejwe kujya kuganira na Fayulu, arampakanira ambwira ko ntabyo kumvikana, ati’ ningera ku butegetsi nzabashyira muri gereza’. Twahise tujya kureba rero Felix, ni uko ubutegetsi bwe bwaje.”
Ibyavuzwe na Luyongola byaje bikurikira ibyo Perezida Emmanuel Macron yavugiye mu ruzinduko yagiriye i Kinshasa mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko bazi neza uburyo Tshisekedi yagiye ku butegetsi ko ibyakozwe mu matora byose babizi akantu ku kandi.
Ni mu gihe kandi na Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo y’Amatora mu bihe bikomeye ku bwa Perezida Joseph Kabila, ari na we wateguye amatora yasize Tshisekedi ku butegetsi aherutse kuvuga ko Tshisekedi yashyizweho na Kabila.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa 19/09/2023, Perezida Tshisekedi yashimangiye ko nta ruhare na ruto Kabila yagize kugira ngo yegukane intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018.
Yavuze ko nta bwumvikane bwo kwiba amatora bwabaye hagati y’uwayatsinze na Joseph Kabila yasimbuye.
Yagize ati “Njyewe natsinze amatora, nzi ko nakuyemo umusaruro, ntabwo nagiye muri ibyo bintu.”
Perezida Tshisekedi yemeza ko hari byinshi yagezeho muri manda ya mbere agiye gusoza ku buryo, asaba abanyekongo kuzamuha amajwi mu matora yo 12/20/2023 ngo akomeze ababere perezida.
By Bruce Bahanda.
Tariki 20/09/2023.