Bitunguranye umukuru w’igihugu ca RDC, Félix Tshisekedi, yatangaje ko ku bwoguharanira ko igihugu ce kigira icubahiro yiteguye kuba umunyagitugu no kumena amaraso y’abantu.
Uyu mukuru w’igihugu ca RDC bwana Tshisekedi, yabitangarije ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho aheruka guhurira n’abanyekongo baba murico gihugu bakorana ibiganiro bikora ku mutekano wa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Amagambo yababwiye yibanze ku kibazo cy’umutekano muke uri Muburasirazuba bwa RDC, aho Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba za M23 ndetse kurubu bakaba bashamiranye kubi.
Ni inyeshyamba nk’ibisanzwe Perezida wa RDC yagaragaje ko zishyigikiwe n’u Rwanda.
Tshisekedi by’umwihariko yavuze ko hari bamwe mu banyekongo bakorana n’uyu mutwe; mbere yo kubaburira ko yiteguye kubica ku bw’icyubahiro n’ubusugire bwa Congo.
Yagize ati: “Ni byo turi muri demokarasi, rwose ndi umu-demokarate. Ariko sinzashidikanya ku guhonyora abakina n’umutekano w’igihugu cyacu kandi nzabikora nta kwicuza.”
Yunzemo ati: “Sindi umunyagitugu, sindi inkoramaraso; ariko ku bwo kurinda abaturage nanjye, kurinda icyubahiro cyacu; byose ndabyiteguye. Ndizera ko bakiriye ubutumwa ndetse ko biteguye neza.”
Tshisekedi yigambye ko yiteguye kuba inkoramaraso, nyuma y’ukwezi kumwe ingabo zo mu mutwe ushinzwe kumurinda zishe abaturage basaga 51 bari mu bigaragambirizaga mu mujyi wa Goma tariki 30/08/2023.
Kuri ubu abasirikare bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi baracyakurikiranwa n’inzego z’ubutabera muri RDC.
By Bruce Bahanda.
Tariki 29/092023.