Perezida Félix Tshisekedi yayoboye indi nama igamije guhashya umutwe wa M23 ugize igihe warahabuye ubutegetsi bwe.
Ni nama yabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu iherereye i Kinshasa, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05/07/2024, ikaba yarayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, ibyuhitirwa muri iyi nama byari byerekeye umutekano muke wo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi nama, Tshisekedi yari yayihamagayemo abasirikare bakuru mu ngabo ze, minisitiri w’intebe, minisitiri w’ingabo n’abandi banyacyubahiro barimo n’umuvugizi wa Guverinoma.
Patrick Muyaya arinawe uvugira leta ya Kinshasa, yatangaje ko Tshisekedi ahangayikishijwe n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC by’u mwihariko ifatwa rya Kanyabayonga, ibyatumye ashyiraho ‘Task Force’ ishinzwe umutekano kandi ikazaja imukurikiranira uko ibintu byifashe ku rugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo na M23.
Yavuze ko iritsinda Tshisekedi yashizeho rizajya riterana buri Cyumweru mu rwego rwo gusuzuma uko ibintu byifashe no kugaragaza ba nyirabayazana mu guteza umutekano muke.
Inama ya mbere y’iritsinda rigizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi bakuru na Tshisekedi, yabaye mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatandatu, rimugezaho raporo y’uko kuri ubu ibintu byifashe ku murongo w’urugamba.
Ay’amakuru avuga ko Tshisekedi yahise ategeka ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ‘gutangiza ibikwiye mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu.’
Perezida Félix Tshisekedi yatanze iryo tegeko mu gihe leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Kane yari yatangaje ko impande zihanganye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zihagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita kubagizweho ingaruka n’intambara.
MCN.