Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yisubiye ku cyemezo cyo kwimurira ibiro bye mu mujyi wa Goma muri iki gihe, kubera impamvu yasobanuye ko ari iy’ikoranabuhanga.
Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi we, Tina Salama, yabajijwe aho ageze yitegura gushyira mu bikorwa isezerano yahaye abatuye mu burasirazuba bwa RDC mu gihe yiyamamazaga, ryo kwimukira muri uyu mujyi, agakemura ikibazo cy’umutekano muke bamazemo igihe.
Yasubije ko ibyo yatekerezaga mu gihe yari mu nshingano bitandukanye n’ukuri yasanzemo ubwo yazitangiraga. Ati: “Urabizi ko ikoranabuhanga ry’ubu ridufasha kugera ahantu henshi icya rimwe, bidasabye ko tujyayo. Hari ibyo umuntu atekereza iyo ashaka kujya mu nshingano, n’ibyo abona iyo yazigezemo.”
Perezida wa RDC yakomeje ati: “Bitewe n’ibibazo bagenzi bacu barimo, mu gihe cyo kwiyamamaz naribwiye nti ‘Nzaza, nture hano’ ariko ubwo najyaga muri iyi nshingano, namenye ko nk’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za RDC, bitari ngombwa ko njya gutura i Goma kugira ngo bikunde.”
Tshisekedi yasobanuriye Salama ko mu gihe ari mu biro bye i Kinshasa, akurikirana urugamba ruri kubera mu burasirazuba bw’igihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga, akoresheje amajwi n’amashusho. Yanamuhaye icyizere kandi ko ubu buryo buri gutanga umusaruro mwiza.
Uretse mu gihe cyo kwiyamamaza mu mwaka w’2018, mu 2020 Tshisekedi yasubiriyemo abo mu burasirazuba bwa RDC ko azajya kubana na bo. Yigeze kumara i Goma ibyumweru bibiri, ababwira ko arimo kubishyura ideni, abona gusubira i Kinshasa, ariko abizeza ko azagaruka.
Avuze ko kwimukira i Goma bitakiri ngombwa mu gihe ikibazo cy’umutekano muri RDC gikomeje kuzamba, bitewe n’intambara imaze umwaka n’igice ihanganishije ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro yitwaje intwaro irimo Mai Mai, Nyatura na FDLR n’uwa M23