Itsinda rya bategetsi bane riyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, bongeye gusuzuma ikibazo cya Etat de siège.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 22/08/2023, saa 6:40Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mbere itsinda ryabategetsi bane bayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, bongeye gusuzumira hamwe ikibazo kigize iminsi kivugwa muri leta ya Republika ya Democrasi ya Congo, cya Etat de siège.
Ibi babikoze nyuma yuko i Kinshasa, hari hashize amasaha make havuyemo Inama yari yateranije abategetsi batandukanye barimo naba Guverineri b’Intara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Ni Nama y’igaga ku kibazo cya Etat de siège, aho bamwe mubitabiriye basaba gako iyo Etat de siège ivanwaho.
Etat de siège yariyarashizweho na Perezida Félix Tshisekedi, nimugihe yiringiragako inzego za Gisirikare arizo zagarura umutekano Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Abategetsi babanye na perezida Tshisekedi kumunsi w’ejo hashize hari Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde, Bahati na Mukolo baje bahagarariye inteko Nshinga mategeko ndetse na Mbata waje aserukiye Urukiko remezo rw’itegeko Nshinga muri RDC.
Ubwo Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde, yaganiraga n’itangaza makuru kubyerekeye iyo nama yagize ati: “Mu Nama y’umwiherero na Perezida Félix Tshisekedi, umukuru w’igihugu yadusabye kongera gukangurira abaturage bo Muburasirazuba bw’iki gihugu, kumenya umwanya wabo nuruhare bagomba gukoresha mugukorana na Etat de siège mukurinda umutekano wako karere.”
Sama Lukonde, yongeyeho Kandi ko muruwo mwiherero baganiriye no kukibazo kijanye na Matora ateganijwe kuba muri uyu mwaka.