Guverinema ya Perezida Félix Tshisekedi, yashizeho serivisi nshya ishinzwe kugenzura ikorana buhanga.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 22/08/2023, saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hashizweho serivisi nshya nshya mubiro by’ukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo. Iyi servisi(Service), ikaba ishinzwe kugenzura ikorana buhanga (Cyber). Ibi bikaba byashizweho ni Nama y’igihugu, ishinzwe kurinda Cyber(CNC).
Iy’inkuru Minembwe Capital News, tuyikesha television y’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (RTNC).
Nkuko byatangajwe na television y’igihugu iyi serivisi igiyeho kugira izifasha kumenyesha perezida w’igihugu amakuru ajanye nibikorerwa kuri Internet ndetse nogukora ubutasi mubica murizi serivisi.
Bikaba byanatangajwe ko perezida Félix Tshisekedi, yahise ashiraho Umuhuza bikorwa wiyi serivisi ariwe Jean Bukasa naho bwana Liongo Mamanza Jean, akaba yashinzwe iperereza kuri Internet, mugihe madame Kyenge Malaika yagizwe umuyobozi w’ungirije ushinzwe kurinda Internet.
Umuhuza bikorwa wiyi serivisi, bwana Jean Claude Bukasa, yahoze ari umuyobozi w’ungirije wa François Beya Kosonga, yanahoze kandi ari umujanama wihariye we.
Iyi Gahunda ije nyuma y’ibyumweru bike porofeseri Esambo Kangashe agizwe umujyanama mushya w’umukuru w’igihugu mu bijyanye n’umutekano.