Perezida Kagame w’u Rwanda, yagaragagaje uruhare rw’idini na Politiki mu kubaka igihugu , ndetse avuga naho bihuriye.
Umukuru w’ibihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yatanze ubutumwa bukomeye, ubwo abakuru ba madini n’abakozi ba Leta bateraniraga muri Kigali Convention Center ku cyumweru tariki ya 15/09/2024.
Ni umuhango ngaruka mwaka ukorwa mu rwego rwo gusengera igihugu, aya masengesho kandi azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Muri aya masengesho Perezida Paul Kagame yabanje gushima, kandi ashimangira ko gushima bibanzirizwa no kunyurwa.
Yagize ati: “Gushima, gushimira, tubikore mu buryo twumva tunyuzwe n’uburyo dushimira.”
Avuga ko ‘nyuma y’amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, umuco, idini na Politiki byongeye kubaka u Rwanda.
Ati: “Idini, Politiki, umuco w’abantu, buri kimwe gifite umwihariko wacyo nicyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo biba byuzuye iyo ibyo navuze ari bitatu bidahujwe. Iyo utabihuje, hari ikiba kibuzemo.”
Yakomeje agira ati: “Dutanze urugero rw’u Rwanda, ibyo uko ari bitatu bifite uko byagiye biratwubaka, byubaka u Rwanda rwasenyutse, hafi kuzima.”
Umukuru w’igihugu, yavuze kandi ko ‘kugira ngo u Rwanda, rubeho, avuga ko ari ibyo bintu bitatu Abanyarwanda bafatanyije kugira ngo aho bageze heza bahagere. Avuga ko iyo bataza kubifatanya ntibaba barageze aho bari kuri none.’
Yavuze kandi ko ‘idini rigomba kuba ritanga cyangwa riha abantu indangagaciro n’imigirire myiza, kuko bifasha no mu buryo bwo mu mwuka, no guhagarara neza muri sosiyete.’
Kagame yanavuze ko abantu batitonze neza ngo bamenye urwo ruvange rw’ibintu byiza ari nabyo byatumye bamwe bagwa mu kibazo. Avuga ko hari ibintu byatinze guhabwa umurongo ukurikizwa, ntihagira imyumvire igarura Abanyarwanda ibabwira ngo mwakabije, mwarengeje igipimo.’
Yanavuze kandi ko biriya bintu uko ari bitatu byagutera ikibazo byanze bikunze, mu gihe utamenye kubikoresha neza ngu bihe umurongo wabyo.
Perezida Paul Kagame yanakomoke kandi ku nsengero zafunzwe, mu buryo budakurikije amategeko , ashimangira ko yaba amadini, abayobozi ba Leta, bagize uburangare mu ishingwa ryaryo.
Tubibutse ko umiryango Rwanda Leaders Fellowship umaze imyaka 29 utegura amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana.
Aya masengesho akaba yari tabiriwe n’abasaga 600 barimo na Perezida w’u Rwanda na madame we, Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro benshi.
MCN.