Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/11/2025, ubwo Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere (Second World Summit for Social Development) ibera i Doha, umurwa mukuru wa Qatar.
Ibiganiro byombi byagarutse ku bufatanye mu by’ubukungu, ishoramari, ikoranabuhanga, n’indi mishinga ihuriweho n’ibihugu byombi, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kongera amahirwe y’iterambere rirambye.
Perezida Kagame na Emir wa Qatar basanzwe bafitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bikomeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubwubatsi.





