Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w’intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva.
Uyu mwanya wa minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Nsengiyumva yahawe, awusimbuyeho Dr Edouard Ngirente wari uwumazeho imyaka umunani, kuko yawushyizweho mu mwaka wa 2017.
Mbere yo kugirwa minisitiri w’intebe, Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari visi guverineri wa Bank nkuru y’u Rwanda, umwanya yagiyeho mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.
Mu bindi yakoze harimo kuba yarabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza gishinzwe ibyerekeranye n’imihanda kuva mu kwezi kwa kane umwaka wa 2016.
Yanabaye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye ku wundi nka wo, ariko muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yawugiyeho mu 2005 kugeza mu 2008.
Dr. Justin Nsengiyumva afite impamyabumenyi y’ikirenga(PhD) mu bukungu, yakuye muri university of Leicester yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

