Perezida Kagame Yasobanuye impamvu Yigeze Kuvuga ko Atazi niba RDF iri muri RDC
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye impamvu yigeze gutanga igusubiza avuga ko atazi niba Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agaragaza ko byari igisubizo cyatekerejweho kigamije kwirinda ibibazo bya politiki n’amategeko byashoboraga gukurikiraho.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo rifungura inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yibukije ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, mu kwezi kwa kabiri 2025. Muri icyo kiganiro, Madowo yari yamubajije niba hari ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC, maze Perezida Kagame amusubiza ko nta byo azi.
Icyo gihe yagize ati: “Ntabyo nzi. Hari ibintu byinshi ntazi. Ariko niba umbajije niba muri Congo hari ikibazo kibangamiye u Rwanda, cyangwa niba u Rwanda rwakora buri kimwe ngo rwirinde, aho nakubwira nti ‘100%’.”
Mu gusobanura icyo gisubizo, Perezida Kagame yavuze ko mu buryo bwa tekiniki atari cyo gisubizo cyari kigamije gutanga ibisobanuro birambuye, ariko ko ari cyo cyari gikwiye mu rwego rwo kwirinda umutego washoboraga kumuganisha mu manza n’ibibazo bya dipolomasi.
Ati: “Mwabonye igihe umunyamakuru ambajije niba turi muri RDC, yari uwa CNN. Ubwo navugaga ko ntabyo nzi, mu by’ukuri si cyo gisubizo nakabaye naratanze mu buryo bwa tekiniki. Ariko nanone mu buryo bwa tekiniki, ni igisubizo kitari kunjyana mu rukiko. Ni gute wajya gushinja icyaha umuntu utazi ibyo uri kuvuga? Biragorana.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo u Rwanda rwemera ku mugaragaro ko ruri muri Congo, byari gutuma amahanga n’incuti za RDC birushaho kurwikoreza umutwaro w’ibibazo byose by’umutekano n’ubusugire biri muri icyo gihugu, nyamara bitarurimo byose.
Yagarutse kandi ku bivugwa n’abantu bamaze iminsi bishima bavuga ko u Rwanda ruherutse kwemera ko ruri muri Congo nyuma y’imyaka myinshi rubihakana, avuga ko ibyo ari “amahomvu” adafite ishingiro.
Ati: “Ntekereza ko abantu babwirwa ariko ntibumve. Ndetse n’ibyo bamaze imyaka myinshi babwirwa ntibigeze babyumva. Kubera ko nabajijwe inshuro ibihumbi niba u Rwanda ruri muri Congo.”
Perezida Kagame yasobanuye ko igisubizo nyacyo ku bibazo byose byerekeye ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda gishingira ku mpamvu nyir’izina ituma icyo kibazo kibazwa. Yagize ati: “Niba umbaza niba turi muri Congo, ubanza wibaze impamvu u Rwanda rwaba muri Congo. Iyo umaze kuyimenya, igisubizo kirigaragaza ubwacyo bidasabye ko wongera kubaza.”
Yashimangiye ko kuba u Rwanda rwagira uruhare urwo ari rwo rwose muri Congo bitajyanye n’ibyo rushinjwa byo kujya gusahura amabuye y’agaciro, cyangwa indi mpamvu ya politiki n’ubukungu, ahubwo bishingira ku kibazo cy’umutekano giterwa n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rumaze imyaka irenga 30 rugaragaza nk’ihungabanya umutekano warwo.
Perezida Kagame yasoje agaragaza ko iyo u Rwanda ruza kuba rusahura amabuye y’agaciro ya Congo nk’uko bikunze kuvugwa, rwakabaye rumaze gutera imbere ku rwego rurenze kure aho rugeze ubu, ati: “Iyo biba ari byo, twari kuba tumaze gutera imbere inshuro zirenga 100.”
Ibi bisobanuro byongeye kugaragaza uko u Rwanda rureba ikibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, rushingiye ku nyungu zarwo zo kwirinda no kurinda ubusugire bw’igihugu, aho kuba ku birego rushinjwa kenshi bidafite ishingiro.





