Perezida Kagame yavuganye n’abayobozi ba Amerika ku by’umutekano wa RDC
Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda yaganiriye n’umujyanama kubyerekeye Africa wa perezida Donald Trump, iby’umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’uwa karere k’ibiyaga bigari kose muri rusange.
Aya makuru yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 09/10/2025.
Byavuze ko perezida w’u Rwanda yaganiriye n’umujyanama wa perezida Donald Trump ku byerekeye Afrika, Mossad Boulos ku muhate ukomeje gushyirwaho mukuzana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’uko u Rwanda rukomeje guharanira amahoro arambye n’umutekano bya karere.
Iyi Amerika ikaba ntako itagira mu guharanira ko amahoro arambye yagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi yabiharaniye kenshi, kuko igenda ihuza u Rwanda na RDC. Tariki ya 27/06/2025, ibyo bihugu byombi yabihurije i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika biraganira kugeza ubwo byanasinyanye n’amasezerano y’amahoro hagati yabyo byombi.
Ayo masezerano arimo ingingo nyinshi zigamije kugarura amahoro mu karere no gukuraho umwuka mubi wa Politiki n’uw’intambara ibera muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ibice bipakanye n’u Rwanda .
Arimo kandi ingingo zigaruka kukubahana no kubaha ubusugire bwaburi gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR n’indi.
Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano gufasha gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC no gushyiraho uburyo bw’imikorere mu by’ubukungu mu karere.
Hejuru y’ibyo ibi bihugu byombi byemeranyije kandi gahunda yo kurwanya no gusenya burundu umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bikaba biteganyijwe ko kurandura uyu mutwe byaburundu bizatangira hagati ya tariki ya 21 na 30 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2025, ariko gahunda iyibanziriza yo kubitegura ikaba yaratangiye mu cyumweru gishize.

