Perezida Kagame yavuze amagambo akomeye ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ikibazo muzi cy’u mutekano muke umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Hari mu kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’itangaza makuru i Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 09/1/2025.
Muri iki kiganiro perezida Kagame yatinze ku kibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yavuze ko iki kibazo gifata umuzi mu mateka ya Congo ubwayo ashingiye cyane ku bukoloni bakase imipaka nabi.
Yagize ati: “Abagize uruhare mu mateka y’ubukoloni, banenzwe kubera uruhare rwabo, buri gihe bananirwa gukora igikwiriye. Uzasanga hari amatsinda bashinze, bayita “amatsinda y’impuguke,” impuguke mu b’iki? Uzabona izi mpuguke ziyobowe n’abantu baza bagasisibiranya uruhare rwabo.”
Perezida Paul Kagame yahakanye inkunga iyo ari yo yose u Rwanda rushinjwa gutera M23. Yagaragaje ko uwo mutwe ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo kandi ko bajya gutera badaturutse mu Rwanda.
Ati: Ahari abagize umutwe wa M23 bashobora kuba bafite inkomoko mu Rwanda, mbere y’uko mvuka nanjye ubwanjye.”
Yavuze ko kuba bari sanze muri RDC bishingiye ku mateka y’ubukoloni, yasize imipaka iciwe bakisanga muri RDC.
Ati: “Ntabwo bashobora kubwira uwo ari we wese ko abantu bari kurwana uyu munsi , baturutse mu Rwanda. Ntabwo baturutse mu Rwanda.Aba bayobozi ba M23 n’umubare munini w’abarwanyi babo, baturutse muri Uganda aho bari impunzi ku bw’ibibazo byo mu 2012/2013 ubwo aba bantu bahungiraga muri Uganda abandi bakaza hano, abaje hano bari 500-600, twabambuye imbunda tuzisubiza Guverinoma ya Kinshasa icyo gihe.”
Yashinje imiryango mpuzamahanga gutera inkunga umutwe wa FDLR ubarizwa ku butaka bwa RDC, umutwe wa shinzwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Yanavuze kandi ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC ufitemo uruhare abategetsi ba Congo ubwabo. Yabashinje kwica abaturage babo ku manywa yihangu.
Ati: “Iki kibazo ntikigoye kuburyo kitakemuka, cyakemuka, gishobora kurangira. Cyagakwiye kuba cyarangiye mu gihe kinini gishize, ariko nticyakemuka bishingiye ku buryarya no gukina imikino.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko yari yarahisemo kuba yirinze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo. Ndetse kandi yavuze ko yagiriye inama abategetsi ba RDC kwirinda gufatanya n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe ariko barinangira. Yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda n’inkengero zarwo bizakomeza kurindwa kukiguzi cyose gishoboka.
Nyamara kandi yavuze ku biganiro by’i Luanda muri Angola bigamije gushakira akarere amahoro n’umutekano, Kagame avuga ko Congo igira uruhare mu gutuma biriya biganiro bitagira umusaruro.
Mu busanzwe u Rwanda na Congo Kinshasa bihora byitana bamwana ku kibazo cy’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Kigali ishinja Congo guha ubufasha no gucumbikira umutwe wa FDLR, no kwibasira Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Congo na yo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.