Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibyatangajwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika byo guhagarika inkunga ku bihugu bya Afrika, bidakwiye guca intege abaturiye uyu mugabane, ngo kuko kuva kera wahoranye amahirwe yatuma utera imbere, ahubwo ko ukwiye gushyira imbere imikoranire no guhuza imbaraga.
Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro cy’inama ya Afrika CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Cote D’Ivoire yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afrika.
Kagame, ibi yabivuze ubwo yarabajijwe ikibazo kijanye nibyo yigeze gutangaza avuga ko ashigikiye bimwe mu byemezo byarimo bifatwa na perezida Donald Trump, byo gukuriraho zimwe mu nkunga ibihugu bya Afrika, niba akibishihikiye.
Nawe asubiza ko ibyo perezida Trump yavuze n’ibyemezo yafashe bikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’amateka y’ibiriho n’ibyatambutse.
Ati: “Yaba ari ibyo perezida Trump yafashemo ibyemezo cyangwa undi uwo ari we wese ashobora kuzemeza mu bihe bya vuba biri imbere, hari amateka y’ibyo twanyuzemo mu binyejana byatambutse.”
Kagame yavuze ko ibyemezo byafashwe na Trump, ari nk’uko n’undi wese yakwibutsa Afrika ko igomba kwigira ntitegereze ak’imuhana nk’uko uyu mugabane wakunze kubaho mu bihe birebire byatambutse.
Yagize ati: “Kandi hari amahirwe menshi, duhora tuvuga amahirwe ari ku mugabane wacu, ariko iyo dusuzumye ibiva muri ayo mahirwe, hazamo ikibazo kandi ibyo ni twe bigiraho ingaruka nk’umugabane nk’abaturage b’uyu mugabane, rero ntabwo dukwiye gukomeza kurambiriza ku byo abandi bariho bavuga, bariho bakora kuri twe, dukwiye gutahiriza umugozi umwe ndetse tukanakorana n’ibindi bihugu bifite aho bigeze bishobora kuduha ibyo dukeneye na byo tukabibaha.”