Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, kuruyu wa Kabiri tariki 12/09/2023, yageze mu Burusiya, nu ruzinduko bi vugwa ko aza guhura na mugenzi we w’u Burusiya bwana Vladimir Putin.
Mu makuru yakomeje gutangazwa nuko uyu perezida Kim yageze mu Burusiya nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha menshi atwawe na gariyamoshi.
Aya makuru yakomeje avuga ko perezida Kim na Putin mu byo bagomba kuganiraho harimo amasezerano yerekeye ibibunda bya Kirimbuzi.
Muri aya masezerano ngo harimo kuba Koreya ya Ruguru yaha u Burusiya intwaro zo kwifashisha mu ntambara na Ukraine, nk’uko umwe mu bategetsi muri Amerika yabitangarije ikinyamakuru CBS.
Aya makuru anashimangirwa na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaza ko ifite amakuru y’uko ibiganiro by’u Burusiya na Koreya ya Ruguru birimo kwihuta.
Minisiteri y’Ingabo za Koreya ya Ruguru yatangaje ko gariyamoshi idatoborwa n’amasasu yari itwaye Kim yageze mu Burusiya mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.
Ubwo iyo nkuru yamenyekanaga iyo gariyamoshi harimo yerekeza i Vladivostok, aho u Burusiya bwarimo kwakirira inama y’ubukungu y’ibihugu by’iburasirazuba.
Ni urugendo rwagombaga kumara andi masaha ari hagati y’atanu n’atandatu, bijyanye no kuba iriya gariyamoshi inikoreye izindi modoka zibarirwa muri 20 zituma itagenda ku muvuduko wo hejuru.
Itangazamakuru ryo mu Burusiya rivuga ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo Kim na Putin bari buze guhura. Ni amakuru cyakora atandukanye n’ayaherukaga gutangazwa na Perezidansi y’u Burusiya ubwo bavuga ko bashobora kuzahura mu minsi iri imbere.
Hagati aho ibiro Ntaramakuru KCNA bya Koreya ya Ruguru byatangaje ko Kim mu rugendo rwe yaherekejwe n’abayobozi bakomeye, barimo n’abasirikare bakuru.
Uruzinduko rwa Perezida Kim Jong Un ni rwo rwa mbere agiriye hanze y’Igihugu cye kuva mu mwaka wa 2019.
Icyo gihe na bwo yari yagiye i Vladivostok, mu nama yamuhuje na Putin nyuma yo guhagarara kw’ibiganiro ku gusenya intwaro kirimbuzi Kim yagiranaga n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
By Bruce Bahanda.
Tariki 12/09/2023.