Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Palais de l’Élysée, i Paris. Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kwibasira iburasirazuba bwa RDC, n’ingaruka ziremereye by’umwihariko ku baturage bakomeje kubaho mu bihe by’ubwoba n’ubukene bukabije.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, impande zombi zaganiriye ku byihutirwa by’ubutabazi ndetse n’ingamba z’igihe kirekire zigamije kugarura amahoro arambye, kurengera abasivili, no gushyigikira imbaraga z’ubuhuza n’ubufatanye mpuzamahanga mu gukemura amakimbirane amaze igihe mu karere.
By’umwihariko, ibi biganiro byagarutse ku ngaruka zikomeye z’intambara ku mibereho y’abaturage, zirimo kwimurwa ku gahato, ibura ry’ibiribwa n’ubuvuzi, hamwe n’ihungabana ry’ibikorwa by’ubukungu. Izi ngaruka zatumye ibibazo by’ubutabazi bikomeza gufata indi ntera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mu kwezi kwa cumi (10) k’umwaka ushize, u Bufaransa bwateguye inama mpuzamahanga igamije gusesengura no gushakira ibisubizo ingaruka z’intambara ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC. Muri iyo nama, hemejwe icyifuzo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, hagamijwe koroshya itangwa ry’ubutabazi n’ikorwa ry’ingendo z’ubutabazi bwihuse. Icyakora, kugeza ubu, icyo kibuga ntikirafungurwa, bikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku bikorwa by’ubutabazi n’itumanaho ryihuse mu karere.
Ibiganiro byabereye i Paris byitezweho kongera imbaraga mu bufatanye bwa dipolomasi hagati ya Kinshasa na Paris, no gushishikariza umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha n’igitutu bigamije guhagarika ihohoterwa, gusigasira ubusugire bwa RDC, no kugarura icyizere cy’abaturage mu mahoro arambye.






