Perezida Museveni yagaragaje inkomoko y’intambara zibera muri RDC.
Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Miseveni, yatangaje ko Mobutu Sese seko wayoboye Congo ikicyitwa Zaïre na Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, ko aribo soko y’intambara zibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nibyo perezida wa Uganda yatangarije mu nama y’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa Congo n’akarere, aho yavuze ko amakimbirane yo muri RDC yatewe na politiki y’ivangura, yacengejwe n’abanyamahanga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu na Habyarimana.
Museveni yasobanuye ko ikindi cyakururiye RDC ibibazo, ari uko ubutegetsi bwa Mobutu butigeze bwita ku bufatanye n’ibihugu by’abaturanyi.
Yagize ati: “Mubutu ntiyari yitaye ku baturage b’imbere muri RDC no ku baturanyi. Yashyigikiye imitwe yarwanyaga Angola, arwanya ibitekerezo byacu kuko icyo gihe twarwanyaga ubukoloni, we yari ku rundi ruhande.”

Na ho ku Rwanda, Abanyarwanda bari barahunze kuva mu mwaka wa 1959 ndetse n’abavukiye mu buhungiro, batangiye kwisuganya kugira ngo batahe. Avuga ko icyo gihe, Habyarimana yasabwe kubareka bagataha mu mahoro, ariko arabyanga.
Ati: “Habyarimana yaravuze ati ‘oya, nta mwanya wabo uhari, u Rwanda ruruzuye. Abananiwe kwihangana barisuganyije, batera u Rwanda. Mobutu yinjira mu Rwanda kugira ngo ngo afashe Habyarimana, intangondwa z’Abahutu. Ni bwo ikibazo cya RDC cyahuye n’icy’u Rwanda.”
Intambara yo kubohora u Rwanda yatangijwe n’umutwe wa RPF inkotanyi mu 1990, ingabo za Mobutu zari ziyobowe na General Donatien Mahele n’iza Habyarimana (ExFAR) zatsindiwe hamwe, zose zihungira mu Burasizuba bwa Congo, hamwe n’umutwe w’interahamwe wagize uruhare muri jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni asobanura ko icyo gihe Mobutu yasabwe kwambura ingabo za Habyarimana intwaro zari zahunganye, arabyanga, biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zitera Congo mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1996, ubutegetsi bwa Mobutu bushyirwaho iherezo.
Museveni yagize ati: “Abasirikare ba Habyarimana batsinzwe bahungiye i Goma. Icyo twakoze twasabye Mobutu kubambura imbunda, arabyanga. Kubera ko yatekerezaga ko ab’imbere ntacyo bavuze, abaturanyi ntacyo bavuze, icyo yahaga agaciro ni abanyamahanga bamufashaga . Kubera iki Mobutu yanze kumva? Twari hano, twashoboraga ku mufasha.”
Mubutu wavuzwe cyane muri iyi nkuru, yagiye ku butegetsi mu 1971 asimbuye Joseph Kasavubu. Yavuye ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu mu 1997 asimbuwe na Laurent Desire Kabila washinze umutwe wa AFDL.
Mobutu yaguye mu buhungiro muri Maroc mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 1997, amakuru agaragaza ko yazize indwara ya kanseri ya prostate.