Perezida Museveni Yashimye Amasezerano Hagati ya RDC n’u Rwanda, Anasaba Ingamba Z’Umutekano Zikomeye Kurushaho
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye cyane amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, ariko anagaragaza ko ibibazo by’umutekano bikiri ingorabahizi mu gihugu ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu ijambo rye, Perezida Museveni yavuze ati:
“Twishimiye cyane amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Nubwo nshimiye kandi ngashigikira ayo masezerano, ibibazo by’umutekano biracyahari. Aya masezerano ahangayikishije cyane ikibazo cya M23 mu bihugu byombi, mu gihe intambara ikomeje kwibasira Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru. Hari n’ibindi bibazo byinshi mu gace ka Beni–Butembo mu majyaruguru ya Kivu, muri Ituri, ndetse no mu zindi ntara nka Haut-Uele, aho hakigaragara ibibazo by’umutekano.”
Perezida Museveni yatanze umuburo ko n’ubwo aya masezerano ari intambwe ikomeye, hakenewe ibikorwa birambuye byo gukemura ibibazo byose by’umutekano mu gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari. Yongeyeho ati:
“Niba aya masezerano yemewe kandi agashyirwa mu bikorwa, bizaba intambwe ikomeye kandi bizatanga inyungu nyinshi ku karere kose k’Ibiyaga Bigari.”
Abahanga mu by’umutekano mu karere bavuga ko gushyira mu bikorwa aya masezerano ari ingenzi, ariko basaba ubwitonzi kuko nta buryo bwihuse bwo gukemura ikibazo cy’inyeshyamba n’ibindi bibazo by’umutekano mu bice bitandukanye bya RDC. Ubu, mu majyaruguru n’uburasirazuba bw’igihugu, haracyari ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi butandukanye, bigaragaza ko urugendo rwo kugera ku mahoro arambye rukiri rurerure kandi rusaba ubufatanye bw’inzego zose z’umutekano, abayobozi, n’abaturage.






