Perezida Museveni yatangaje ibyo yaganiriye na Tshisekedi.
Perezida wa Repubulika ya demokorasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye uruzinduko i Kampala muri Uganda, aho yanagiranye ibiganiro na mugenzi we, umukuru w’iki gihugu, Yoweli Kaguta Museveni.
Ni uruzinduko yakoze kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/10/2024, rukaba rwa maze amasaha make.
Abakuru b’ibihugu byombi, ibiganiro bagiranye byabereye muri perezidansi ya Uganda, iherereye Entebbe, bibera mu muhezo.
Perezida Museveni abinyujije ku rubuga rwa x, yavuze ko ibiganiro bye na Tshisekedi byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo, ku bibazo byugarije akarere ndetse n’imishinga Uganda imaze igihe ifitanye na RDC.
Yagize ati: “Kuri iki gicamunsi nakiriye muri perezidansi perezida wa RDC, Félix Tshisekedi. Mu bibazo twaganiriyeho harimo icy’umutekano hagati ya Uganda na RDC, umutekano w’akarere, ndetse no kubaka ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda idufitiye inyungu z’ubukungu twembi.”
Perezida Félix Tshisekedi yagendereye Uganda mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo ze ibice byinshi byo muri teritware ya Walikale n’ahandi mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Iminsi irenga icyumweru, ishize hari kuba imirwano ikaze hagati y’uyu mutwe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa. Iy’i mirwano ihanganishije impande zombi ikomeje kubera muri teritware ya Walikale.
Hagati aho, perezida Yoweli Kaguta Museveni inshuro nyinshi yakunze kugira inama RDC kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, mu rwego rwo kugira ngo bahoshye amakimbirane hagati yabo.
Ariko ibi Kinshasa ntirigera ibyumva, kuko ivuga ko nta gihe na kimwe izigera ishyikirana n’uyu mutwe wa M23.