Perezida Museveni yatanze umucyo ku ngabo ze ziheruka koherezwa i Bunia.
Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yanyomoje ibinyamakuru biheruka gutangaza ko ingabo z’iki gihugu cye(UPDF) zagiye i Bunia mu Ntara ya Ituri mu cyumweru gishize kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ubwo perezida wa Uganda yasobanuriraga abaturage ba Uganda, ababwira ko ingabo zabo zitagiye kurwanya m23 nk’uko biheruka gutangazwa n’igitangazamakuru cya Al-jazeera ko ahubwo zagiye kurwanya ibyihebe bya ADF Nalu.
Yavuze ko mu myaka ine ishize perezida Félix Tshisekedi na Leta ayoboye bemeye ubusabe bwa Uganda bwo kohereza abasirikare bo kurwanya ADF yicaga abantu barimo Abahema n’abandi bo mu yandi moko yo muri Congo, ngo kuko ntawabikurikiranaga.
Uyu mukuru w’igihugu cya Uganda yavuze ko cyari ikibazo cyari kimaze imyaka 20 kuva mu 2002.
Museveni yavuze ko ashimira Tshisekedi wemeye ko ingabo za Uganda zijya i Beni kuko ngo zabashije gusubiza abaturage mu ngo zabo, kandi ngo n’abaturage ba Uganda ntibacyicwa.
Yaboneyeho n’umwanya wo gusobanura ko ingabo za Uganda hari zagiye mbere muri biriya bice kugira ngo zifashe abakoraga umuhanda wa Kasindi-Beni-Butembo kubacungira umutekano, ndetse nyuma ziza kuba mu ngabo z’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, zabashije gutuma umutwe wa M23 udakomeza imirwano, aho ndetse ngo waje no gusubira inyuma.
Ariko ngo RDC yaje gusaba ko ingabo za Afrika y’iburasirazuba zitaha zikava mu gihugu cyabo, bityo ingabo za Uganda zisigarana inshingano 2, iyo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF n’iyo kurinda umuhanda Kasindi-Butembo.
Yavuze kandi ko kubera ubu imirwano yakomeje gukara, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahaye Uganda uburenganzira bwo kohereza abasirikare bayo muri teritware ya Lubero, hafi y’umujyi wa Butembo na Bunia.
Yagize ati: “Kuba tuhafite abasirikare ntaho bihuriye no kurwanya umutwe wa M23. Twebwe dusaba impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro.”
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko amateka y’ibibazo byo muri RDC azwi cyane kandi ko abakuru b’ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo n’abo muri Afrika y’iburasirazuba babihaye umurongo.
Ibi umukuru w’igihugu cya Uganda yabisobanuye mu gihe bizwi ko abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bari hafi gufata umujyi wa Butembo na centre ya Lubero muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu Yaruguru.