• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Museveni yatanze umucyo ku ngabo ze ziheruka koherezwa i Bunia.

minebwenews by minebwenews
February 22, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Museveni yatanze umucyo ku ngabo ze ziheruka koherezwa i Bunia.
114
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Museveni yatanze umucyo ku ngabo ze ziheruka koherezwa i Bunia.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yanyomoje ibinyamakuru biheruka gutangaza ko ingabo z’iki gihugu cye(UPDF) zagiye i Bunia mu Ntara ya Ituri mu cyumweru gishize kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ubwo perezida wa Uganda yasobanuriraga abaturage ba Uganda, ababwira ko ingabo zabo zitagiye kurwanya m23 nk’uko biheruka gutangazwa n’igitangazamakuru cya Al-jazeera ko ahubwo zagiye kurwanya ibyihebe bya ADF Nalu.

Yavuze ko mu myaka ine ishize perezida Félix Tshisekedi na Leta ayoboye bemeye ubusabe bwa Uganda bwo kohereza abasirikare bo kurwanya ADF yicaga abantu barimo Abahema n’abandi bo mu yandi moko yo muri Congo, ngo kuko ntawabikurikiranaga.

Uyu mukuru w’igihugu cya Uganda yavuze ko cyari ikibazo cyari kimaze imyaka 20 kuva mu 2002.

Museveni yavuze ko ashimira Tshisekedi wemeye ko ingabo za Uganda zijya i Beni kuko ngo zabashije gusubiza abaturage mu ngo zabo, kandi ngo n’abaturage ba Uganda ntibacyicwa.

Yaboneyeho n’umwanya wo gusobanura ko ingabo za Uganda hari zagiye mbere muri biriya bice kugira ngo zifashe abakoraga umuhanda wa Kasindi-Beni-Butembo kubacungira umutekano, ndetse nyuma ziza kuba mu ngabo z’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, zabashije gutuma umutwe wa M23 udakomeza imirwano, aho ndetse ngo waje no gusubira inyuma.

Ariko ngo RDC yaje gusaba ko ingabo za Afrika y’iburasirazuba zitaha zikava mu gihugu cyabo, bityo ingabo za Uganda zisigarana inshingano 2, iyo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF n’iyo kurinda umuhanda Kasindi-Butembo.

Yavuze kandi ko kubera ubu imirwano yakomeje gukara, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahaye Uganda uburenganzira bwo kohereza abasirikare bayo muri teritware ya Lubero, hafi y’umujyi wa Butembo na Bunia.

Yagize ati: “Kuba tuhafite abasirikare ntaho bihuriye no kurwanya umutwe wa M23. Twebwe dusaba impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro.”

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko amateka y’ibibazo byo muri RDC azwi cyane kandi ko abakuru b’ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo n’abo muri Afrika y’iburasirazuba babihaye umurongo.

Ibi umukuru w’igihugu cya Uganda yabisobanuye mu gihe bizwi ko abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bari hafi gufata umujyi wa Butembo na centre ya Lubero muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu Yaruguru.

Tags: BuniaIngabo za Uganda
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
FARDC iri guhiga Abasore ba Banyamulenge bukware mu Bibogobogo.

FARDC iri guhiga Abasore ba Banyamulenge bukware mu Bibogobogo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?