Perezida Museveni yavuze ko u Burusiya bwahaye igihugu cye ibikoresho bya gisirikare bikaze
Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko u Burusiya bwahaye igihugu cye ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyoni 53 y’amadolari y’Amerika.
Ni mu butumwa uyu mukuru w’igihugu cya Uganda yatambukije kuri x yahoze yitwa Twitter.
Muri ubwo butumwa yagize ati: “Nakiriye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 53 y’amadolari, nk’inkunga yaturutse ku nshuti zacu z’ingenzi zo mu Burusiya.”
Perezida Museveni yahise anashimira perezida mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Ati: “Dushimiye Putin, ku bw’iyi nkunga ya gisirikare.” Yanavuze kandi ko izagirira akamaro Uganda, ati: ” Ibyo u Burusiya bukoze ni inshusho nto y’ibyiza byinshi bamaze kuduha. U Burusiya ni inshuti y’amateka kandi nziza cyane ya Afrika.”
Ubutumwa bw’amashusho bugaragaza ziriya ntwaro u Burusiya bwahaye igihugu cya Uganda, zirimo ibifaru byo mu bwoko bwa 125mm zifashishwa mu kurasa za burende, ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa BMP-2 na BTR-80 zishobora kwifashishwa mugukoresha imbunda za 30mm na 14.5mm ndetse no gutwara abasirikare.






