Perezida Ndayishimiye byamenyekanye ko aheruka gusimbuka urupfu
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yarokotse impanuka ikomeye mu ruzinduko yari yagiriye ku kirombe cya zahabu giherereye mu Ntara ya Bujumbura tariki ya 14/11/ 2025.
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano z’u Burundi avuga ko ubwo Perezida yari arimo gusura ibikorwa by’ubucukuzi, igice kimwe cy’iki kirombe cyasenyutse gitunguranye, gituma bamwe mu bari bashinzwe kumurinda bakomereka, ariko we ubwe akaba ntacyo yabaye.
Abashinzwe ubutabazi bahise bagezwa ahabereye iyo mpanuka, bakuramo abakomeretse kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze. Kugeza ubu, ntiharatangazwa umubare w’abakomerekeye muri iyo mpanuka cyangwa ibyateye isenyuka ry’iki kirombe, ariko inzego bireba zatangaje ko iperereza ryahise ritangira.
Perezida Ndayishimiye yakomeje ibikorwa bye by’akazi nyuma y’iyi mpanuka, guverinoma y’u Burundi ikizeza abaturage ko umukuru w’igihugu ameze neza kandi ko umutekano we urimo gukurikiranwa ku rwego rwo hejuru.
Iyi mpanuka yatumye havugwa byinshi ku mutekano mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Burundi, ndetse n’uburyo hakwiye kongerwa ingamba zo kurinda abakozi n’abasura ibirombe.





