• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye yashinje Abakoloni guhisha ubutunzi Kamere bw’i gihugu cy’u Burundi ndetse agerekaho ko satani igiye kugira ishyari ku butunzi bwavumbutse iyo.

minebwenews by minebwenews
July 19, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Ndayishimiye yashinje Abakoloni guhisha ubutunzi Kamere bw’i gihugu cy’u Burundi ndetse agerekaho ko satani igiye kugira ishyari ku butunzi bwavumbutse iyo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye yashinje Abakoloni guhisha ubutunzi Kamere bw’i gihugu cy’u Burundi ndetse agerekaho ko satani igiye kugira ishyari ku butunzi bwavumbutse iyo.

You might also like

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Nibyo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ku wa Gatatu, ubwo yari yagiriye uruzinduko ku musozi wa Murehe uherereye mu Ntara ya Kirundo, akaza kubwibwa ko uwo musozi ukungahaye ku mabuye y’agaciro, yiganjemo ayitwa Gasegereti.

Umuyobozi wa sosiyete Bimeco icukura Gasegereti na Coltan yamusobanuriye ko ubushakashatsi bwakorewe mu gihe cy’u mwaka n’igice, bwagaragaje ko hari amabuye y’agaciro apima toni 12.700.000.

Yanahise abwira perezida Evariste Ndayishimiye ati: “Kera abazungu baracyukuraga cyane rwose aha ngaha muri Murehe. Hanyuma abazungu bagiye, bafunga n’amabeto, ni twebwe twayizibuye.”

Evariste Ndayishimiye akimara kwerekwa ubutunzi Kamere buri kuri uwo musozi yahise asubiza ko Ababiligi ba bakoloni basize bahishe amabuye y’agaciro y’iki gihugu cy’u Burundi.

Ati: “Kwari ukugira ngo ntituyabone. Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge, baratwara tubonye ubwigenge, baravuga ngo mwese muyabure . Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha.”

Ndayishimiye yari yaninjiye mu nzira yo munsi y’ubutaka yakozwe n’abacukura aya mabuye y’agaciro, yavuze ko ibyiza by’u Burundi byatangiye kuboneka, ateguza ko satani ari gutekereza kubitobanga.

Ati: “Ubwo dutanguye kubona ibyiza by’u Burundi, reka mbabwire Barundi, aha ni ho satani itangira gukora. Hariho Abarundi bifatiwe na satani, bavuga ngo nta kuntu mwabisambura ? Kuko murabona nk’umuntu warinze abifunga, ngo ntitwegere tumenya ko dufite amabuye y’agaciro, akagenda asizeho n’amabeto, mwibaza ko ari guseka?”

Evariste Ndayishimiye yavuze ko aba Barundi ahamya ko bakoreshwa na satani bashobora kwegerwa n’abanyamahanga batifuza ko u Burundi butera imbere kugira ngo basenye umushinga wo kubyaza umusaruro ayamabuye y’agaciro.

Iyi sosiyete ya Bimeco icukura amabuye y’agaciro, yanasezeranije perezida Evariste Ndayishimiye ko igiye kuzana ibikoresho bifite ubushobozi bwo gucukura toni zitanu ku munsi, maze Evariste Ndayishimiye nawe avuga ko yazahita agura peteroli idashobora gushira.

Ati: Urumva rero, iyo turi kuvuga ngo u Burundi bwabyutse, birarangiye. Imana yabonye Abarundi twese turi umwe, iti ‘reka mbabwire ibyari bihishe.’ Mwumva iyo tubikora nko mu myaka 50 ishize, u Burundi buba bugeze hehe?’ Abarundi twigire ku keza tugeze . Ni twe tuzatanga imfashanyo. None tuzayakoza iki?”

Ababiligi bategetse u Burundi kuva mu 196 kugeza 1962. Uhagarariye sosiyete ya Bimeco yasobanuye ko muri iyo myaka yose Ababiligi ko bacukuraga amabuye y’agaciro ku musozi wa Murehe.

               MCN.
Tags: ColtanGasegeretiKirundoMureheUbutunzi Kamere
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
General Eddy Kapend, yavuze ku bibazo by’umutekano ukomeje kuzamba muri Katanga.

General Eddy Kapend, yavuze ku bibazo by'umutekano ukomeje kuzamba muri Katanga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?