Perezida Ndayishimiye yashinje Abakoloni guhisha ubutunzi Kamere bw’i gihugu cy’u Burundi ndetse agerekaho ko satani igiye kugira ishyari ku butunzi bwavumbutse iyo.
Nibyo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ku wa Gatatu, ubwo yari yagiriye uruzinduko ku musozi wa Murehe uherereye mu Ntara ya Kirundo, akaza kubwibwa ko uwo musozi ukungahaye ku mabuye y’agaciro, yiganjemo ayitwa Gasegereti.
Umuyobozi wa sosiyete Bimeco icukura Gasegereti na Coltan yamusobanuriye ko ubushakashatsi bwakorewe mu gihe cy’u mwaka n’igice, bwagaragaje ko hari amabuye y’agaciro apima toni 12.700.000.
Yanahise abwira perezida Evariste Ndayishimiye ati: “Kera abazungu baracyukuraga cyane rwose aha ngaha muri Murehe. Hanyuma abazungu bagiye, bafunga n’amabeto, ni twebwe twayizibuye.”
Evariste Ndayishimiye akimara kwerekwa ubutunzi Kamere buri kuri uwo musozi yahise asubiza ko Ababiligi ba bakoloni basize bahishe amabuye y’agaciro y’iki gihugu cy’u Burundi.
Ati: “Kwari ukugira ngo ntituyabone. Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge, baratwara tubonye ubwigenge, baravuga ngo mwese muyabure . Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha.”
Ndayishimiye yari yaninjiye mu nzira yo munsi y’ubutaka yakozwe n’abacukura aya mabuye y’agaciro, yavuze ko ibyiza by’u Burundi byatangiye kuboneka, ateguza ko satani ari gutekereza kubitobanga.
Ati: “Ubwo dutanguye kubona ibyiza by’u Burundi, reka mbabwire Barundi, aha ni ho satani itangira gukora. Hariho Abarundi bifatiwe na satani, bavuga ngo nta kuntu mwabisambura ? Kuko murabona nk’umuntu warinze abifunga, ngo ntitwegere tumenya ko dufite amabuye y’agaciro, akagenda asizeho n’amabeto, mwibaza ko ari guseka?”
Evariste Ndayishimiye yavuze ko aba Barundi ahamya ko bakoreshwa na satani bashobora kwegerwa n’abanyamahanga batifuza ko u Burundi butera imbere kugira ngo basenye umushinga wo kubyaza umusaruro ayamabuye y’agaciro.
Iyi sosiyete ya Bimeco icukura amabuye y’agaciro, yanasezeranije perezida Evariste Ndayishimiye ko igiye kuzana ibikoresho bifite ubushobozi bwo gucukura toni zitanu ku munsi, maze Evariste Ndayishimiye nawe avuga ko yazahita agura peteroli idashobora gushira.
Ati: Urumva rero, iyo turi kuvuga ngo u Burundi bwabyutse, birarangiye. Imana yabonye Abarundi twese turi umwe, iti ‘reka mbabwire ibyari bihishe.’ Mwumva iyo tubikora nko mu myaka 50 ishize, u Burundi buba bugeze hehe?’ Abarundi twigire ku keza tugeze . Ni twe tuzatanga imfashanyo. None tuzayakoza iki?”
Ababiligi bategetse u Burundi kuva mu 196 kugeza 1962. Uhagarariye sosiyete ya Bimeco yasobanuye ko muri iyo myaka yose Ababiligi ko bacukuraga amabuye y’agaciro ku musozi wa Murehe.
MCN.