Perezida Ndayishimiye yatangaje undi ugiye gutera igihugu cye.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye ko kigiye guterwa na General Godfroid Niyombare, kandi ko agitera afite ubufasha bw’igihugu cy’u Rwanda.
Ibi n’ibyo uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi aheruka kuvugira mu kiganiro yagiranye na BBC, akaba yarimo asubiza ku bibazo bamubazaga byo muri Congo.
Muri iki kiganiro perezida Ndayishimiye yavuze ko Gen.Niyombare agiye kugaba igitero ku Burundi, kandi ko na kigaba amahanga azagira ngo u Burundi bwatewe n’Abarundi ariko ko bazaba batewe n’u Rwanda.
Asobanura ko u Rwanda ruzitwikira uwo musirikare wahunze iki gihugu cy’u Burundi rukabatera mu izina rye.
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi agaragaza ko u Rwanda nirukora icyo gikorwa, Abarundi bazahita bahagurukana n’iyonka bakarwanya u Rwanda bivuye inyuma.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwari rukwiye gutanga abarwanyi rucyumbikiye ba Red-Tabara ngo kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Gusa, ibi u Rwanda rwagiye rubihakana inshuro nyinshi, ndetse rukavuga ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’i Gitega rushyigikira, aho rugaragaza ko ntanyungu rubifitemo, hubwo rugashinja u Burundi gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Usibye n’u Rwanda, uyu mutwe wa Red-Tabara na wo uheruka kwamagana u Burundi bu wushinja gufashwa n’u Rwanda, ugaragaza ko ntaho uhuriye n’iki gihugu.
Ndayishimiye avuga kandi ko ni ba koko u Rwanda rwifuza kuzahura umubano w’ibihugu byombi, rwari rukwiye kubahiriza icyo barusaba, bityo ng’u Burundi nabwo bukubahiriza ibyo rubusaba birimo kutifatanya n’umutwe wa FDLR.
Gen.God Froid Niyombare uwo Ndayishimiye ashinja gutegura gutera u Burundi, ni we wayoboye Ingabo zageragaje guhirika perezida Peter Nkurunziza mu mwaka wa 2015, ariko zikabinanirwa. Nyuma ni bwo iwe n’Ingabo yarikumwe nazo zerekeje iy’ubuhungiro, aho bivugwa ko bahungiye m’u Rwanda.