Perezida Ndayishimiye Yigeze Gutangaza ko “Uvira Nifatwa” Azatera u Rwanda, Ese U Burundi Bwinjiye mu Gice Gishya cy’Akaduruvayo ka Politiki n’Umutekano?
Perezida Évariste Ndayishimiye yagaragaje amagambo akomeye igihe yari mu nama rusange yabereye muri komine Bugabira tariki ya 11/02/2025, mu ntara ya Kirundo. Mu ijambo rye ryavugishije benshi amagambo, yavuze ko “niba AFC/M23 ifashe Uvira”, azahita atera u Rwanda anyuze mu Kirundo ndetse agahamagaza Abarundi kuva Nyanza-Lac kugeza Makamba ngo bafatanye muri iyo ntambara yo kwinjira i Kigali.
Ayo magambo yahise acicikana ku mbuga nkoranyambaga, anatangira gususurutsa ibiganiro by’abasesenguzi n’abavuga rikijyana ku mbuga nka YouTube. Abatunganya ibiganiro nk’Umukubito TV, barimo Isidori Mbayahaga na Dionne Irakoze, bavugaga ko Uvira “idashobora gufatwa” ndetse ko ari “umurongo wa nyuma” AFC/M23 izatsindirwaml. Ariko ibyo byose byaje guhinduka ubusa ubwo M23 yinjiraga Uvira nta mirwano ikomeye ibaye.
Ku mugoroba wo ku wa mbere, AFC/M23 yafashe Bwegera, yarimo birindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi zari ziyobowe na Colonel Jeconias Nihorimbere, wari ukuriye diviziyo y’ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC. Jeconias yahise ategeka abasirikare be kwambuka muri Cibitoke mu Burundi, batwaye n’ibikoresho byose bakoreshaga.
Brigade ya 2 TAFOC, igizwe n’amabatalyoni ane, ndetse n’andi matsinda y’ingabo z’u Burundi zari mu bice biri hafi aho, zose zasubiye mu Burundi mu buryo bwihutirwa. AFC/M23 yakomeje kwigarurira uduce dutandukanye kugeza igeze i Kiliba, mu birometero 16 uvuye Uvira, mbere yo kwinjira mu mujyi rwagati ku mugoroba wo ku wa kabiri.
Ibikorwa byo guhunga byabaye byinshi ku buryo Gatumba yuzuyemo abasirikare b’u Burundi bagera mu bihumbi bavuga ko baneshejwe, ibintu byatangaje, aho abantu benshi bibabaza bati: “Ni gute abasirikare barenga 10.000 bahunga intambara batayinjiyemo?”
Abasesenguzi bemeza ko ikibazo nyamukuru atari ubwinshi bw’abasirikare, ahubwo kuba nta murava n’umwuka wo kurwana wari ugisigaye. Mu minsi irindwi gusa, AFC/M23 yari yamaze kwigarurira uduce nka Miti Mbili, Lubarika, Katogota, Luvungi, Bwegera, Sange na Kiliba, hose ingabo z’u Burundi zigaragara zisubira inyuma nta kurwana.
Abasesenguzi b’akarere bavuga ko gutsindirwa muri Uvira byashoboraga kugira ingaruka zikomeye kuri Perezida Ndayishimiye mu bijyanye n’imbere mu gihugu n’imyanya y’ubutegetsi. Ngo hari abakeba bo mu gisirikare no mu ishyaka CNDD-FDD bari bategereje icyo kibazo nk’iturufu cyo kumwangisha cyangwa kumubuza kongera kwiyamamaza mu 2027.
Kuva mu byumweru byashize, guverinoma ye yari yohereje indege zitwaye intwaro n’ingabo muri Kindu na Kalemie, mu rwego rwo kongerera imbaraga izari muri RDC. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Amb. Edouard Bizimana, yari aherutse kubwira intumwa z’amahanga i Bujumbura ko u Burundi “butazihanganira igitero na kimwe,” anashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibera muri RDC.
Nyamara ku wa mbere w’icyumweru, ibintu byahindutse mu masaha atageze kuri 24: hafashwe icyemezo cyo gukura ingabo z’u Burundi muri RDC, ibintu byabaye mu kajagari kadasanzwe.
Kwigarurira Uvira na AFC/M23 ni ihinduka rinini ryahinduye imiterere y’umutekano n’ubucuruzi mu karere, kuko AFC/M23 ibonye inzira yo kwagukira mu majyepfo ya RDC, kandi bikayihesha amahirwe yo kwerekeza mu ntara za Kalemie no muri Katanga byoroshye, ubundi kandi u Burundi bushobora kubura isoko ryo muri RDC, kuko imipaka yose iva mu Burundi ijya muri RDC ubu iri mu maboko ya M23. Ibi bishobora guhagarika ubuhahirane bw’ingenzi bwanyuraga Gatumba.
Ndetse kandi ubutunzi bw’amabuye y’agaciro bushobora guhura n’ihungabana, kuko jafashwe inzira zinyuragamo amabuye y’agaciro menshi yajyanwaga mu Burundi mu buryo butemewe.
Kuva Uvira ifashwe, AFC/M23 ishobora kubona inzira yo kubangamira indege zitura ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura.
Mu gihe Perezida Ndayishimiye yafunze umupaka w’u Rwanda umwaka ushize, abasesenguzi bahoraga bamuburira ko “nta gihugu cyifungira imipaka mu maso y’ibibazo.”
Ubu ibiri kubera Uvira bishobora gutuma u Burundi buba igihugu gifungiranye mu buryo budasanzwe.
Kwigarurira Uvira na AFC/M23 ni kimwe mu bintu bikomeye byahinduye ishusho ya politiki ya RDC, u Burundi ndetse n’akarere kose. Ni intangiriro y’igihe gishya gishobora kugira ingaruka zikomeye mu minsi iri imbere, haba mu mibereho y’abaturage, mu bukungu, no mu mubano mpuzamahanga.
Akarere kose karinjira mu bihe bishya by’imvururu za politiki, ihindagurika ry’imipaka, n’isesengurwa rikomeye ry’uko ibihugu bizakomeza kubana muri iki gihe gishya cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.





