• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye Yigeze Gutangaza ko “Uvira Nifatwa” Azatera u Rwanda, Ese U Burundi Bwinjiye mu Gice Gishya cy’Akaduruvayo ka Politiki n’Umutekano?

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 10, 2025
in Regional Politics
0
Amahoro nyayo ntashoboka FDLR igihari- Léonard Okitundu w’umunye-Kongo
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye Yigeze Gutangaza ko “Uvira Nifatwa” Azatera u Rwanda, Ese U Burundi Bwinjiye mu Gice Gishya cy’Akaduruvayo ka Politiki n’Umutekano?

You might also like

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida Évariste Ndayishimiye yagaragaje amagambo akomeye igihe yari mu nama rusange yabereye muri komine Bugabira tariki ya 11/02/2025, mu ntara ya Kirundo. Mu ijambo rye ryavugishije benshi amagambo, yavuze ko “niba AFC/M23 ifashe Uvira”, azahita atera u Rwanda anyuze mu Kirundo ndetse agahamagaza Abarundi kuva Nyanza-Lac kugeza Makamba ngo bafatanye muri iyo ntambara yo kwinjira i Kigali.

Ayo magambo yahise acicikana ku mbuga nkoranyambaga, anatangira gususurutsa ibiganiro by’abasesenguzi n’abavuga rikijyana ku mbuga nka YouTube. Abatunganya ibiganiro nk’Umukubito TV, barimo Isidori Mbayahaga na Dionne Irakoze, bavugaga ko Uvira “idashobora gufatwa” ndetse ko ari “umurongo wa nyuma” AFC/M23 izatsindirwaml. Ariko ibyo byose byaje guhinduka ubusa ubwo M23 yinjiraga Uvira nta mirwano ikomeye ibaye.

Ku mugoroba wo ku wa mbere, AFC/M23 yafashe Bwegera, yarimo birindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi zari ziyobowe na Colonel Jeconias Nihorimbere, wari ukuriye diviziyo y’ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC. Jeconias yahise ategeka abasirikare be kwambuka muri Cibitoke mu Burundi, batwaye n’ibikoresho byose bakoreshaga.

Brigade ya 2 TAFOC, igizwe n’amabatalyoni ane, ndetse n’andi matsinda y’ingabo z’u Burundi zari mu bice biri hafi aho, zose zasubiye mu Burundi mu buryo bwihutirwa. AFC/M23 yakomeje kwigarurira uduce dutandukanye kugeza igeze i Kiliba, mu birometero 16 uvuye Uvira, mbere yo kwinjira mu mujyi rwagati ku mugoroba wo ku wa kabiri.

Ibikorwa byo guhunga byabaye byinshi ku buryo Gatumba yuzuyemo abasirikare b’u Burundi bagera mu bihumbi bavuga ko baneshejwe, ibintu byatangaje, aho abantu benshi bibabaza bati: “Ni gute abasirikare barenga 10.000 bahunga intambara batayinjiyemo?”

Abasesenguzi bemeza ko ikibazo nyamukuru atari ubwinshi bw’abasirikare, ahubwo kuba nta murava n’umwuka wo kurwana wari ugisigaye. Mu minsi irindwi gusa, AFC/M23 yari yamaze kwigarurira uduce nka Miti Mbili, Lubarika, Katogota, Luvungi, Bwegera, Sange na Kiliba, hose ingabo z’u Burundi zigaragara zisubira inyuma nta kurwana.

Abasesenguzi b’akarere bavuga ko gutsindirwa muri Uvira byashoboraga kugira ingaruka zikomeye kuri Perezida Ndayishimiye mu bijyanye n’imbere mu gihugu n’imyanya y’ubutegetsi. Ngo hari abakeba bo mu gisirikare no mu ishyaka CNDD-FDD bari bategereje icyo kibazo nk’iturufu cyo kumwangisha cyangwa kumubuza kongera kwiyamamaza mu 2027.

Kuva mu byumweru byashize, guverinoma ye yari yohereje indege zitwaye intwaro n’ingabo muri Kindu na Kalemie, mu rwego rwo kongerera imbaraga izari muri RDC. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Amb. Edouard Bizimana, yari aherutse kubwira intumwa z’amahanga i Bujumbura ko u Burundi “butazihanganira igitero na kimwe,” anashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibera muri RDC.

Nyamara ku wa mbere w’icyumweru, ibintu byahindutse mu masaha atageze kuri 24: hafashwe icyemezo cyo gukura ingabo z’u Burundi muri RDC, ibintu byabaye mu kajagari kadasanzwe.

Kwigarurira Uvira na AFC/M23 ni ihinduka rinini ryahinduye imiterere y’umutekano n’ubucuruzi mu karere, kuko AFC/M23 ibonye inzira yo kwagukira mu majyepfo ya RDC, kandi bikayihesha amahirwe yo kwerekeza mu ntara za Kalemie no muri Katanga byoroshye, ubundi kandi u Burundi bushobora kubura isoko ryo muri RDC, kuko imipaka yose iva mu Burundi ijya muri RDC ubu iri mu maboko ya M23. Ibi bishobora guhagarika ubuhahirane bw’ingenzi bwanyuraga Gatumba.

Ndetse kandi ubutunzi bw’amabuye y’agaciro bushobora guhura n’ihungabana, kuko jafashwe inzira zinyuragamo amabuye y’agaciro menshi yajyanwaga mu Burundi mu buryo butemewe.

Kuva Uvira ifashwe, AFC/M23 ishobora kubona inzira yo kubangamira indege zitura ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura.

Mu gihe Perezida Ndayishimiye yafunze umupaka w’u Rwanda umwaka ushize, abasesenguzi bahoraga bamuburira ko “nta gihugu cyifungira imipaka mu maso y’ibibazo.”
Ubu ibiri kubera Uvira bishobora gutuma u Burundi buba igihugu gifungiranye mu buryo budasanzwe.

Kwigarurira Uvira na AFC/M23 ni kimwe mu bintu bikomeye byahinduye ishusho ya politiki ya RDC, u Burundi ndetse n’akarere kose. Ni intangiriro y’igihe gishya gishobora kugira ingaruka zikomeye mu minsi iri imbere, haba mu mibereho y’abaturage, mu bukungu, no mu mubano mpuzamahanga.

Akarere kose karinjira mu bihe bishya by’imvururu za politiki, ihindagurika ry’imipaka, n’isesengurwa rikomeye ry’uko ibihugu bizakomeza kubana muri iki gihe gishya cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Tags: RdcU BurundiU RwandaUvira
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana Mu gihe u Burundi bwitegura imyaka ikomeye ya politiki irimo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027,...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
AFC/M23 Yashimangiye Ko Itazatezuka ku Rugamba, Ubutumwa Bukomeye Bwerekeza ku Baturage n’Isi Yose

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23 Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana, yagaragaje ku mugaragaro aho u Rwanda ruhurira n’ihuriro rya...

Read moreDetails

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na mugenzi we w’u...

Read moreDetails

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ahagaragara, ku wa Kane tariki...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi n’umutekano mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byihanangirije M23 na RDF: Icyegeranyo Mpuzamahanga ku Mutekano wa RDC n’Impungenge ku Karere k’Ibiyaga Bigari

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?