Perezida Ndayishimiye Yihanangirije “Abakorera Abami Babiri” mu Biro Bye
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaje impungenge zikomeye ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi n’abakozi bakorera mu nzego zimwegereye, abashinja gukorera “abami babiri” no kutagira umurongo umwe mu miyoborere y’igihugu. Ibi yabigarutseho mu mvugo ikakaye, yuzuyemo imigani n’imigenurano, agaragaza ko bene iyo myitwarire ishobora kuzagira iherezo ribi.
Aya magambo aje yiyongera ku makuru amaze iminsi avugwa ku mwuka utifashe neza uri mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, by’umwihariko ku bijyanye n’amahitamo y’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2027. Amakuru atandukanye agaragaza ko hari abayobozi bakuru b’iri shyaka batashyigikiye ko Perezida Ndayishimiye yakongera guhatanira uyu mwanya.
Mu bavugwa muri izi mpaka harimo Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, Perezida wa Sena, Gervais Ndirakobuca, ndetse na Gélase Daniel Ndabirabe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Aba bose bivugwa ko badafite icyerekezo kimwe n’icya Perezida Ndayishimiye ku hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu.
Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’abanyamuryango bakuru ba CNDD-FDD ryafashe icyemezo cyo gukomeza gushyigikira Perezida Ndayishimiye, rishyiraho ihuriro ryiswe “Bene Samurarwa,” rigamije kungurana ibitekerezo ku hazaza h’ubutegetsi no gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bya politiki.
Abasesenguzi ba politiki yo mu Burundi bagaragaza ko kwegura kwa Révérien Ndikuriyo ku mwanya yari afite muri Sena, mu ntangiriro z’Ukwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize wa 2025, byari bigamije kumuha umwanya wo kongera gushyira imbaraga mu ishyaka CNDD-FDD no gutegura ahazaza he muri politiki y’igihugu, cyane ko bivugwa ko na we yaba yifuza kuzahatanira kuyobora u Burundi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 02/01/2026, Ndikuriyo yatanze amagambo yagaragaje ko yiyumva nk’umunyapolitiki ufite ijambo rikomeye mu gihugu. Yasubije bimwe mu bibazo byari byarabajijwe Perezida Ndayishimiye, ariko mu buryo byumvikanye nk’ibirengeje ibisobanuro byari byatanzwe n’Umukuru w’Igihugu ubwe.
Mu byo yabajijwe harimo igihe Leta y’u Burundi izafungurira imipaka ya Gatumba n’uwa Vugizo ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndikuriyo yasubije ko iyo mipaka izafungurwa icyarimwe n’umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda, bitandukanye n’ibisobanuro byari bimenyerewe byatanzwe na Perezida n’abandi bayobozi ba Guverinoma, bavugaga ko iyo mipaka izafungurwa igihe umutekano uzaba wagarutse mu kibaya cya Rusizi.
Hagati aho, amakuru aturuka mu ntara ya Gitega avuga ko mu gitondo cyo ku itariki ya 05/01/2026, Perezida Ndayishimiye yazindukiye ku biro bye, agana aho abakozi bari mu masengesho abanziriza akazi. Aha ni ho bivugwa ko habereye amagambo akakaye, Perezida yibasira bamwe mu banyapolitiki abashinja kutamuba hafi no kumugaragariza uburyarya.
Ngo Perezida yababajwe n’uko hari abanyapolitiki batitabira ayo masengesho, ariko bakamunenga iyo adahari, mu gihe iyo bari kumwe bamwereka ko bamushyigikiye. Yabibukije ko atazihanganira abakorera “abami babiri,” abakangurira kwitandukanya n’uburyarya, abacira imigani irimo uw’uko “habwirwa benshi, hakumva bene yo”.
Nyuma y’aho, Perezida yakomereje urugendo rwe rutunguranye kuri Minisiteri y’Imari. Uru ruzinduko rufatwa nk’urufite igisobanuro gikomeye, cyane ko rwakurikiye amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Imari, Dr. Alain Ndikumana, imbere y’Abasenateri, agaragaza impungenge ku mikorere ya sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda. Minisitiri yavuze ko iyo sosiyete isaba Leta amafaranga arenga miliyari 50 z’amafaranga y’u Burundi atari mu masezerano yagiranye na Leta.
Ibi byakurikiwe n’amagambo ya Ndikuriyo wateye utwatsi izo mpungenge, avuga ko umutekano w’igihugu wifashe neza kandi ko bidakwiye ko umuyobozi ukomeye avuga ko atizeye umutekano we. Yagize ati: “Kuri uyu munsi, nta Murundi n’umwe ugeramiwe muri iki gihugu cya Ntare Rushatsi na Ndayishimiye.”
Amasoko atandukanye yo mu Burundi yemeza ko uru ruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye kuri Minisiteri y’Imari rwari rugamije kugaragaza ko ashyigikiye abakozi b’iyo Minisiteri n’Umuyobozi wayo by’umwihariko, mu gihe hari impaka n’igitutu bivugwa ko biterwa n’ikibazo cya FOMI. Ibi byose bigaragaza ko politiki y’u Burundi iri mu bihe by’ihindagurika rikomeye, mu gihe amatora yo mu 2027 agenda yegereza.






