Perezida Ndayishimiye yikoreye umusaraba.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye umusaraba ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abakristo benshi bo mu idini rya Gatolika mu Burundi.
Aha’rejo tariki ya 18/04/2025, ni bwo abakristo ba Gatolika bibutse gupfa kwa Yesu, aho muri uko kwibuka urupfu rwe, perezida Ndayishimiye yahise yikorera umusaraba mu rwego rwo kuzirikana umubabaro Yesu yagiriye ku musaraba.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byatangaje ko ku munsi w’ejo ku wa gatanu, perezida Evariste Ndayishimiye yikoreye umusaraba mu rwego rwo kuzirikana umubabaro Yesu yahuye na wo ubwo yajyaga kubambwa.
Muri iki gikorwa Ndayishimiye yarikumwe n’umuryango we, n’abakrisito benshi bari iruhande rwe baririmba indirimbo z’agahinda.
Ikindi nuko uyu mukuru w’igihugu yageze n’imbere muri kiriziya Gatolika atera amavi ye hasi n’umugore we Angelina Ndayishimiye, maze bazamura isengesho hejuru bahimbaza Yesu wabapfiriye i Goligotha.

Ibi kandi uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi, muri pasika y’umwaka ushyize yarabikoze. Ni mu gihe nabwo yagaragaye yikoreye umusaraba munini, kandi aherekejwe n’abantu benshi.