Perezida Ndayishimiye yiyemeje guhosha intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, watangiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu nama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Addis Abeba tariki ya 14–15/02/2026, yatangaje ko kimwe mu byo azashyira imbere ari uguhosha intambara zimaze imyaka myinshi zibasiye umugabane wa Afurika, by’umwihariko izo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida wa AU, Ndayishimiye yagaragaje ko umugabane wa Afurika udakwiye gukomeza kuba indiri y’intambara z’urudaca, ashimangira ko “igihe kigeze ngo ibihugu bya Afurika bikemure ibibazo byabyo mu bwigenge no mu bwubahane.” Yongeyeho ko nta gihugu cy’Afurika gikwiye kongera gukolonizwa, guterwa cyangwa gutegekwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye n’amahanga, mu kinyejana cya 21.
Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ifite amateka maremare ashingiye ku bibazo by’umutekano byakomotse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ubwo abarwanyi ba ex-FAR n’Interahamwe bahungiraga muri icyo gihugu bakihuriza mu mutwe wa FDLR. Uwo mutwe wakomeje kuba kimwe mu byateje umutekano muke mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Kuva mu 2021, umutwe wa M23 wongeye kubura intwaro, wivugurura mu ihuriro rya AFC/M23, uhura n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) mu mirwano ikomeye yatumye ibihumbi by’abaturage bahunga. RDC ishinja u Rwanda gushyigikira M23, mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ayo makuru, rukavuga ko rufite impungenge z’umutekano zishingiye ku bufatanye bwa FARDC n’umutwe wa FDLR.
Muri iyo ntambara, u Burundi bwohereje ingabo ku butaka bwa RDC mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa guhashya imitwe yitwaje intwaro. Icyakora, iri shyirwa mu bikorwa ry’iyo mikoranire ryakomeje guteza impaka mu karere, cyane cyane mu mubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka warazambye.
Mu bihe bitandukanye, habayeho ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, birimo ibiganiro byabereye i Nairobi n’ i Luanda, ndetse n’ibiganiro byiswe ibya Doha byari bigamije guhuza Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23. Gusa, ibi biganiro byagiye bisubikwa cyangwa bigahagarara bitewe n’ukutumvikana ku ngingo z’ingenzi zirimo guhagarika imirwano no gukura ingabo mu bice byari byarafashwe.
Hari kandi amasezerano atandukanye yasinywe hagati y’impande zishyamiranye, arimo ay’ i Washington yavugaga ku gukura ingabo z’amahanga ku butaka bwa RDC no kubahiriza ubusugire bw’ibihugu. Perezida Ndayishimiye yibukije ko ayo masezerano agifite agaciro kandi ko akwiye kubahirizwa n’impande zombi.
Yagize ati: “Nubwo icyizere hagati y’impande zombi kitari ku rwego rushimishije, amasezerano yasinywe agomba kubahirizwa. Inzira y’amahoro nta gusubira inyuma igira.”
Kuyobora AU mu gihe cy’umwaka umwe, biha Ndayishimiye inshingano zikomeye zirimo guhuza ibihugu bifitanye amakimbirane no gushimangira uruhare rw’imiryango y’akarere nka EAC na SADC mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano.
Yagaragaje ko AU izakoresha inzira zose za dipolomasi zirimo ibiganiro by’imbona nkubone, kohereza intumwa zidasanzwe ndetse no gukorana n’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo amahoro arambye agaruke mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Ati: “Uruhare rwacu nk’Ubumwe bwa Afurika ni ugufasha, kuganisha no kugira inama impande zishyamiranye, tukazishishikariza kwiyemeza amahoro arambye.”
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagaragaje impungenge ku ruhare rw’u Burundi muri iyo ntambara, bushinja ingabo z’icyo gihugu gukorana na FARDC mu bikorwa byibasira abaturage bamwe bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, yasabye imiryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi ibivugwa ku ihohoterwa rishingiye ku moko no kurengera abasivili.
Ibi birego byiyongera ku bibazo by’icyizere gike hagati y’ibihugu byo mu karere, bigaragaza uburemere bw’inshingano Perezida Ndayishimiye atangiye mu buyobozi bwa AU.
Kuba Perezida w’u Burundi asanzwe afite ingabo ziri mu butumwa bwo gufasha Leta ya RDC, bishyira ubuyobozi bwe ku munzani ukomeye: ku ruhande rumwe agomba gukomeza umubano w’ibihugu byombi, ku rundi akagaragaza ubunyamwuga n’ubutabera mu guhuza impande zishyamiranye nk’umuhuza utabogamye.
Icyakora, ababikurikiranira hafi bavuga ko amahirwe yo kugera ku mahoro arambye azashingira ku bushake bwa politiki bw’impande zose, kubahiriza amasezerano yasinywe no guhagarika imvugo zongera umwuka mubi.
Mu gihe AU itangiye icyiciro gishya cy’ubuyobozi, amaso y’Afurika n’isi yose ahanzwe Évariste Ndayishimiye, wiyemeje ko mu mwaka umwe w’inshingano ze azakora ibishoboka byose kugira ngo imbunda ziceceke, inzira y’amahoro iganze, kandi abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bongere kubaho mu mutekano n’icyizere cy’ejo hazaza.






