Perezida Ndayishimiye Yongeye Kuvuga Amagambo Akakaye Ku Rwanda, Impungenge Zihita Ziyongera ku Mutekano w’Akarere
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kumvikana mu magambo akakaye afatwa n’abasesenguzi nkagashozantambara, ayerekeza ku Rwanda, arushinja ibikorwa by’ubushotoranyi no gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Aya magambo yayatangaje ku wa Gatanu tariki ya 19/12/2025, mu birori byo kumwifuriza we n’umuryango we umwaka mushya wa 2026, byari byateguwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi. Ibyo birori byabereye mu kigo cya bataillon ya 22 y’abasirikare bo mu mutwe w’abakomando, giherereye i Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi.
Nyuma y’ibi birori, Perezida Ndayishimiye yafashe umwanya wo kunenga u Rwanda, arushinja “kutabana neza n’u Burundi” no gukomeza gushyigikira imitwe imwifuriza inabi. Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushinja u Burundi kuba inzitizi mu migambi yo guhungabanya umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibintu we yise ibinyoma bigamije kumuharabika.
Mu ijambo yabwiye abasirikare n’abapolisi bari aho, yagize ati:
“Ntitubice ku ruhande. Murabizi ko dufite umuturanyi mu majyaruguru utatubaniye neza. Akomeje kuduhigira no kudushinja ibitari byo, avuga ko u Burundi ari bwo bumubangamiye mu migambi yo gusenya igihugu gituranyi cya Congo, kandi ni na we udahwema gushyigikira abifuriza inabi u Burundi.”
Yakomeje ashimangira ko u Burundi ari igihugu cyigenga kidashobora kuvogerwa, agira ati: “Igihugu si icyana, igihugu si abana. U Burundi ni igihugu kitavogerwa.”
Perezida Ndayishimiye yanaboneyeho gusaba inzego z’umutekano “kuba maso no kuryamira amajanja,” azisaba gufatanya n’abayobozi n’abaturage bose mu kurinda igihugu. Yabijeje ko na we ubwe yiteguye uruhare urwo ari rwo rwose mu gihe byaba ngombwa.
Yongeyeho ati:
“N’abaturage bose barikanuye. Uzahirahira agatera u Burundi azamenya uko atangiye intambara, ariko ntazamenya uko izarangira. Intambara izarangirira iwe, kuko Imana ntirenganya.”
Aya magambo akomeje gufatwa n’abakurikirana politiki y’akarere nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Ndayishimiye agaragaza impungenge n’ubwoba bwo gushozwaho intambara, cyane cyane akurikira amagambo yavugiye i Kinshasa mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2024, aho yeruye ko yiteguye kugira uruhare mu mugambi wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Uyu murongo wa politiki w’u Burundi ugaragarira kandi mu mikoranire ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zifitanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abajenosideri, bafatanya n’ingabo za FARDC mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23 mu burasirazuba bwa Congo.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwo rwakunze kugaragaza ko rutigeze rutangaza umugambi wo kurwana n’u Burundi. Inshuro nyinshi, Kigali yagiye ishimangira ko idakorana n’umutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bwa Bujumbura, inahamagarira akarere gukemura amakimbirane hakoreshejwe inzira z’amahoro n’ubufatanye bwa dipolomasi.
Mu gihe amagambo akakaye akomeje kwiyongera, impungenge ku mutekano n’ituze by’akarere k’ibiyaga bigari na zo ziriyongera, bituma amahanga akomeza guhamagarirwa gukurikiranira hafi uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uhagaze, hagamijwe kwirinda ko amagambo yahinduka ibikorwa byahungabanya amahoro.






