• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiye inama abaturage umukandida bakwiye gutora, anabitangamo ubusobanuro bw’imbitse.

minebwenews by minebwenews
June 27, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiye inama abaturage umukandida bakwiye gutora, anabitangamo ubusobanuro bw’imbitse.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiye inama abaturage umukandida bakwiye gutora.

You might also like

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Hari mu kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Huye, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’i Gihugu.

Uyumunsi ni ugira Gatanu perezida w’u Rwanda nabo bahanganye bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Abitabye Paul Kagame bari ku mubare w’abantu ibihumbi 300 baturutse mu turere turimo aka ka Huye n’utwo bihana imbibi, nka Gisagara, Nyanza na Nyarugugu.

Mu ijambo rye ryari ritegarezanyijwe amatsiko n’aba baturage batigeze bagoheka, kuko baraye ijoro berekeza aho bamwakirira, perezida Kagame yagaragarije abaturage ko ibikorwa nk’ibi byo kwiyamamaza, ari n’umwanya mwiza wo guhuza Abanyarwanda, bakongera bakanungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere, nubwo ari igitegura amatora.

Perezida Paul Kagame yongeye gushimira imitwe ya politiki yakomeje gufatanya n’umuryango FPR -Inkotanyi, yifatanyije na wo muri uru rugendo rutoroshye rwo guteza imbere igihugu.

Yagarutse kuri amwe mu mateka y’urugendo rwo kwiteza imbere, arimo ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda, yagezemo mu 1978 ubwo yari mu Rwanda, yarujemo avuye mu buhungiro, avuga ko yasanze u Rwanda rwarimakajwemo amacakubiri n’ivangura.

Yavuze ko icyo gihe uwo yari yasuye, yamujyanye kureba umupira w’amaguru wari wahuje ikipe ya Mukura na Panthere Noire, ariko abamubonaga, bakavuga ko atari umunyarwanda.

Icyo gihe Pantere Noire yaratsinzwe, ku buryo uwo bari banjyanye muri uyu mukino, yamusabye ko bataha utaratangira kuko yamubwiraga ko bashobora kumererwa nabi kuko ubwo iyo kipe yari ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe, byatumaga habaho urugomo.

Ati: “Urumva rero twabanye kera, tutaranamenyana, usibye ko n’ubundi twari bamwe, twari dukwiriye kuba twaramenyanye, ariko bamwe muri twe ntitwabaga hano kubera impamvu muzi, ariko ntabwo bizongera, ku wo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu.”

Akomeza avuga ko intego ya FPR -Inkotanyi yo kurandura aka karengane, yagezweho kandi ko uyu muryango uzakomeza gukomera kuri iyi ntego.

Ati: “Gutora FPR rero n’umukandida wayo, ni cyo bivuze, ni ukuvuga ngo ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire.”

Yakomeje avuga ati: “Naho ku mukandida muzahitamo.” Abaturage bose mu ijwi ryo hejuru, bati “niwewe.”

Nawe ati “Ndabyemeye . Igituma mbyemera ni uko ibyo muzantorera, ni namwe muzabikora . Ubwo rero akazi kanjye karoroshye, ni ukubajya imbere tugafatanya tukagenda urugendo rumwe rwiyubaka, rwubaka igihugu cyacu, mbese amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise.”

Yavuze kandi ko uko baje kumwakira ari benshi, ubwabyo bifite icyo bisobanuye, ahubwo ko igisigaye ari itariki. Ati “Uribwira ngo uko gutora ko ntikwarangiye ahubwo.”

Perezida Paul Kagame yaboneyeho kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ko rutanga icyizere gisesuye ko ibiriho by’ubakwa bifite umusingi uzatuma biramba.

Abaturage na bo mu mujyi yungikanya, bakomeje kumugaragariza ko ku itariki y’amatora, inkoko ari yo ngoma bazazinduka iya rubika, ubundi amajwi yabo bakayamuhundagazaho.

                MCN.
Tags: Perezida Paul KagameUkwiye gutorwaUmukandida
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana Mu gihe u Burundi bwitegura imyaka ikomeye ya politiki irimo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027,...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
AFC/M23 Yashimangiye Ko Itazatezuka ku Rugamba, Ubutumwa Bukomeye Bwerekeza ku Baturage n’Isi Yose

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23 Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana, yagaragaje ku mugaragaro aho u Rwanda ruhurira n’ihuriro rya...

Read moreDetails

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na mugenzi we w’u...

Read moreDetails

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ahagaragara, ku wa Kane tariki...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi n’umutekano mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa...

Read moreDetails
Next Post
Perezida William Ruto wa Kenya yagize ibindi bishya atangaza ku myigaragabyo iri gukorwa n’abaturage bo muri iki gihugu.

Perezida William Ruto wa Kenya yagize ibindi bishya atangaza ku myigaragabyo iri gukorwa n'abaturage bo muri iki gihugu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?