Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yasubije mugenzi we Félix Tshisekedi Tshilombo watanze ibisabwa kugira azahure nawe.
Ni mu kiganiro Perezida w’u Rwanda yagiranye na Jeunne Afrique cyasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25/03/2024.
Muri iki kiganiro perezida Paul Kagame yabajijwe icyo avuga ku biheruka gutangazwa na Félix Tshisekedi watangaje ko yiteguye guhura na Kagame ngo mu gihe azaba yamaze kuvana Ingabo ze ku butaka bw’igihugu cya RDC, ndetse ngo n’u mutwe wa M23 ukaba waramaze gusubira aho wasabwe kujya.”
Igisubizo cya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasubije ko “kuba Tshisekedi yaratangiye ku byo yifuza ko bibanza gushyirwa mu bikorwa, yaratangiye inzira mbi, ariko ko afite icyo yabivugiye.”
Paul Kagame avuga ko nawe agendeye ku bigomba kubanza gushyirwa mu bikorwa, hari ibyo yagakwiye gusaba ko bishyirwa mu bikorwa, ku buryo nawe yavuga ko “sinzahura na perezida Félix Tshisekedi mu gihe cyose atarakosora ibyo yatangaje, birimo gutera u Rwanda, gukuraho ubutegetsi buriho bw’u Rwanda, kandi yabivugiye ku karubanda, nanjye nagakwiye kuvuga ko tutahura igihe FDLR itarava muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, nanjye navuga ko ntazahura na Tshisekedi, ndetse n’ibindi byinshi. Ibyo ubwabyo ntabwo byazana amahoro.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanavuze ko ibyasabwe na Tshisekedi byubakiye ku binyoma, nko kuba yaravuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC. Avuga ko ntampamvu n’imwe u Rwanda rwajya muri ibyo bibazo byo muri Congo.
Yakomeje avuga ko “Abashinja u Rwanda kuba muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyangwa ingabo z’u Rwanda kuba ziri muri RDC, nanjye nakabajije nti ‘kuki mwumva ko u Rwanda rwajya muri RDC?’ Ese kwaba ari ukujya kwinezezayo, kujyana Ingabo zacu muri biriya bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC?”
Kagame avuga kandi ko abashinja u Rwanda ibi bibazo bagomba kubanza kwibaza impamvu banyura ku ruhande ikibazo kiri muri RDC cyagakwiye gutuma ahubwo u Rwanda rujyayo.”
Kagame akaba yanavuze ko ikibazo cya mbere kiri muri RDC kiri imbere muri icyo gihugu, hakaba n’ikindi gikomoka ku mpamvu zo hanze yacyo.
Yagize ati: “U ruhande rw’i mbere ni M23, igizwe n’Abanyekongo uko wabita kose, bafite abantu ibihumbi ijana by’impunzi bari hano mu Rwanda.”
Yavuze ko bamwe muri bo bamaze imyaka 23 mu Rwanda, mu gihe hari n’abagera mu bihumbi 15 baherutse kuza muri iyi myaka ubwo imirwano yuburaga, bose bagiye bahunga akarengane bakorerwa mu gihugu cyabo.
Kagame avuga ko M23 atariwe muzi w’i kibazo gikwiye kubanza gushakirwa umuti.
MCN.