Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatanzweho urugero na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Hari mu nama yigaga ku ruhare rwa siporo mu iterambere rirambye ry’ibihugu, yabaye kuri uyu wa Kane w’ejo hashize, i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye bya siporo, ab’imiryango mpuzamahanga itari iya leta, ndetse n’abayobozi b’ibikorwa bya siporo. Ni nama yari yobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
Muri iyi nama Macro yagaragaje akamaro k’ibikorwa remezo bifite imbaraga bya siporo mu kuganira iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu, avuga ko uretse kuzamura impano z’abakiri bato, binagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu.
Yanavuze ko ibihugu byo ku mugabane wa Afrika ndetse n’ibihugu bikora ku nyanja ya Pacifique ndetse n’ibyo muri Amerika y’Amajyepfo, bikwiye gushyigikirwa kubona ibikorwa remezo byakira ibikorwa bikomeye bya siporo.
Ati: “Ni nk’ibyakozwe na Perezida Paul Kagame mu buryo budasanzwe muri iyi myaka mike ishize, nk’uko nanjye ubwanjye nabyiboneye ubwo twarebanaga irushanwa rya Basketball muri kimwe muri ibyo bikorwa remezo.”
Mu kwezi kwa Gatanu umwaka w’ 2021, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cy’u Rwanda, icyo gihe yagiye kurebana na Paul Kagame irushanwa rya Bal ryari rya huje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na Feroviario de Maputo yo muri Mozambique, wa bereye muri Bk Arena.
Muri iyo nama Emmanuel Macron yakome avuga ko imiryango mpuzamahanga ikwiye gushyigikira ibihugu kugira ngo bigere ku bikorwa remezo bikomeye nk’ibi byagezweho n’u Rwanda kubera imiyoborere ireba kure ya Perezida Paul Kagame.
Ati: “Ndabizi ko hari imikino muri gutegura mu mwaka w’ 2026 Perezida, ndizera ko Igihugu cyanyu ndetse n’akarere kose ari amahirwe adasanzwe yo kugera ku ntsinzi.”
Emmanuel Macron yavuze kandi ko ibikorwa remezo nk’ibi bikwiye no kujyana no guhugura abo mu rwego rwa siporo ndetse no kubikurikirana kugira ngo umusaruro wifuzwa muri siporo ugerweho.
MCN.