Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yumvikanye avuga amagambo yuje ubwenge bukaze.
Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya RPF-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahozeho kandi ruzahoraho ko abahora bibaza uko ruzamera ubwo atazaba akiruyobora bakwiye gutuza kuko hashobora kuboneka undi uzaruyobora neza ku murusha.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 13/07/2024, mu kiganiro n’abanyamakuru. Iki kiganiro cyagarutse ku bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.
Abajijwe niba koko hari umuntu abona ushobora kuzamusimbura uri ku rwego rwe, perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo azaba adahari hari abandi bazaba bahari.
Yavuze ko mu gihe akiyoboye akora ibyo agomba gukora kandi agafatanya n’Abanyarwanda, ibigira uruhare runini mu gutuma iterambere rishoboka.
Ati: “Icyo nkora ni ubuyobozi nk’uko bahisemo. Umunsi nzaba ntahari, hazaba hari andi mahitamo, bashobora kuzahitamo uzabayobora no kuyobora neza kurusha.”
Yakomeje agira ati: “Ubwo ntazaba mpari hari abandi bazaba bahari kandi birashoboka ko uwo bazahitamo ari we wazaba mwiza kurushaho.”
Yanatangaje ko u Rwanda rwabayeho mbere y’uko avuka ko na mbere y’uko atarava mu buhungiro rwariho.
Ati: “U Rwanda rwahozeho kandi ruzahoraho, Abanyarwanda bazakomeza kwishimira kuba Abanyarwanda mu buryo butandakanye.”
Ku bahora bamubaza igihe azavira ku butegetsi, yavuze ko Abanyarwanda aha agaciro cyane ari bo bahora bamusaba gukomeza kuyobora.
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yanibukije abahora bamusaba kuva ku buyobozi ko n’igihe yabuvaho atari bo bamusimbura kuko ntasano bafitanye n’u Rwanda.
Paul Kagame yavuze ko kuva muri 2010, 2017 ndetse n’uyu mwaka atahwemye gusaba Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi gutegura uzamusimbura kuko atazahora ayoboye.
MCN.